Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nyabihu:Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yatangiriye ivugabutumwa mu nzira yifatanya n’abaturage mu muganda-Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yifatanyije n’abaturage b’i Nyabihu mu murenge wa Bigogwe umuganda, wahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750.000FRW).

Ni mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 wabereye mu Karere ka Nyabihu, Umurehge wa Bigogwe, akagari ka Rega, Umudugudu wa Ngangare.

Korali Shalom yagize uruhare rukomeye muri uyu muganda wabereye mu mudugudu wa Ngangare, yafatanyije n’abaturage bo muri uyu mudugudu ubwo yari mu rugendo yerekeza mu ivugabutuwa yajyaga gukorera mu Karere ka Rubavu intara y’Uburengerazuba.

Iyi Korali yashimiwe umurava n’ubwitange yashyize mu gikorwa cyo gukora imirwanyasuri yacibwaga hafi n’umugezi wa wegereye imisozi miremire irimo n’uzwi nk’ibere rya Bigogwe, ku buryo ibikorwa byahakozwe byabarirwaga mu gaciro k’agera ku bihumbi magana arindwi na mirongo itanu.

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe bishimiye iki gikorwa cyakozwe na korari Shalom bagaragaza ko cyabakoze ku mutima.

Umuyobozi wungirije wa Korari Shalom Nzeyimana Sam, yatangarije Iyobokamana.com ko bari bafite urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Rubavu bakazinduka kugira ngo baze gukorana n’abaturage ba Bigogwe umuganda.

Yagize ati: “Nkuko natwe dusanzwe dukora umuganda twavuganye n’abbayobozi bo muri uyu murenge tubabwira ko tuzazinduka amasaha y’Umuganda akadufata tuhageze tugafatanya nabo."

Nzeyimana Sam yakomeje yavuze ko Korali Shalom yishimiye by’umwihariko umuhate n’umurava w’abatyurage b’uyu murenge ndetse n’uko babakiriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze ko bishimiye umuhate n’urukundo Korali Shalom yabagaragarije, ashimangira ko babasigiye isomo rikomeye.

Yagize ati: ” Twishimiye iki gikorwa cyakozwe na Korali Shalom. Babitubwiye Ejo ko bazanyura hano maze tugakorana umuganda. Muri gahunda zari ziteganyijwe twahisemo gukora umuganda ku kagezi kari hano hafi yaho bita ku Ibere rya Bigogwe kamanukamo amazi ya ruhurura aturuka hejuru ku musozi maze tukahaca imirwanyasuri, dore ko tugiye kwinjira mu gihe cy’imvura.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko agaciro k’ibyakozwe muri uyu muganda bafatanyije na Korale Shalom, babishyize mu gaciro k’amafaranga byahura n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu (750.000frw).

Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda rusange, korari Shalom yakomereje urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Rubavu aho bazamara iminsi ibiri . Ni ivugabutumwa bagiye gukora ku butumire bwa Korali Hermon ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Rubona Paruwasi ya Rubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul , ari kumwe n’umuyobozi wungirije wa Korali Shalom Nzeyimana Sam wambaye imikara

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO