Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Numvaga abarokore ari abantu b’indyarya babeshya gusa –Rev Dr Antoine Rutayisire

Jean Claude Ndayishimiye , 2 months ago

Rev.Dr Antoine Rutayisire avuga ko mu gihe yari atarasobanukirwa inzira y’agakiza yabonaga abarokore nk’abantu b’indyarya bagendera ku kinyoma bigatuma abarwanya yivuye inyuma.

Ibi Pasiteri Rutayisire yabitangaje mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2019 ubwo yagarukaga ku nsanganyamatsiko yo gukurira muri Kirisitu.

Agaruka ku buryo yabonaga abarokore n’uko yafataga iby’agakiza, Dr Rutayisire avuga ko ari ibintu yangaga urunuka, ku buryo yirindaga gukandagira aho babivuga. Gusa ngo yaje gusitara kuri Yesu aramuhumura amenya ukuri.

Yagize ati: “Ubundi ibintu by’agakiza narabyangaga cyane. Numvaga abarokore ari abantu b’indyarya babeshya gusa, ariko bukeye nsitara kuri Yesu hanyuma amaso yanjye araruhuka ndamumenya.”

Rutayisire akomeza avuga ko mu biganirompaka yagiranaga nabo ngo wasangaga abirwanya cyane ku buryo yabahaga n’ingero zifatika zibereka ko bidafite ishingiro kandi ngo akabatsinda dore ko yari n’intyoza mu kuvuga.

Ati: “Najyaga ntangara nkavuga nti ariko se Mana kuki wampamagaye n’ukuntu najyaga nanga ibintu by’agakiza? N’ukuntu najyaga mbikerensa nkabivuga nabi. Kandi nari nzi kuvuga n’ubu ndabizi. Uko mwumva mvuga iby’agakiza, iyo munyumva, mbirwanya! Narabirwanyaga abarokore nkababuranya nkabatsinda nkabandagaza nkabaha n’ingero zifatika zo kuba babeshya nta muntu ukizwa.”

Icyakora ngo nyuma yo gusobanukirwa, Dr Rutayisire yamenye urugamba abarokore bahura narwo mu rugendo rwabo rwa gikirisitu.

Agaruka kuby’agakiza yamenye, Rutayisire yibukije abitabiriye amateraniro ko gatagwa kubw’ubuntu bwa Yesu, kandi ko abakakira baba bafite ubushobozi bwo guhangana n’intambara zo mu mutima akenshi zikunda kwibasira urubyiruko.

Gusa ngo ubwo buntu bagiriwe ntibubaha uburenganzira bwo gukora icyaha bibwira ko Yesu yarangije byose kuko ibyo bifatwa nko gusubira inyuma kuko Imana ihamagarira abana bayo kunesha icyaha.

Rev.Dr Antoine Rutayisire ngo yafataga abarokore nk’abantu b’indyarya


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO