Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

‘Nturi wenyine’! Indi ndirimbo y’umuramyi Israel Mbonyi yasohokanye n’amashusho –Video

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Umuramyi umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya Imana kubera indirimbo ze zikora ku mitima ya benshi, Israel Mbonyicyambi uzwi nka Mbonyi, yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise ’Nturi wenyine’ yasohokanye n,amashusho yayo.

Iyi ndirimbo nshya ya Israel Mbonyi, yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2019, ikubiyemo ubutumwa bushimangira urukundo Imana ikunda abantu bayo.

Israel Mbonyi avuga ko iyi ndirimbo ari inkuru y’umwana wahemukiye umubyeyi we akagenda akaba ikirara nyuma akibuka ko afite umubyeyi umukunda akagaruka mu rugo.

Iyi ndirimbo nshya ya Mbonyi igizwe n’ibitero 3 ndetse n’inyikirizo yayo, imara iminota 5 n’amasegonda 22, mu mashusho yayo hari aho agaragaramo ari mu ibarizo ari kubaza. Amashusho yayo yatunganyijwe na producer Bob Chris Raheem mu naho amajwi yayo atunganywa na Bruce Higiro, Mastola na Kevin Mc.Noldy.

’Nturi wenyine’ yahise itanga icyizere ko iri mu ndirimbo zizakundwa cyane, kuko yahise irebwa n’abasaga ibihumbi 10 mu gihe cy’amasaha abiri gusa yari imaze ishyizwe ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo nshya ya Mbonyi iri mu zizaba ziri kuri album ye nshya ’Mbwira’ yitegura kuzamurikira abakunzi be mu bihe biri imbere.

Iyi ndirimbo ’Nturi wenyine’ ibaye iya kabiri igaragaraza amashusho Israel Mbonyi akoze kuva atangiye umuziki nyuma ya ’Karame’ aheruka gushyira hanze mu kwezi kwa Kanama 2019, ikaba imaze kurebwa n’abayingayinga Miliyoni mu gihe cy’amezi 2 gusa imaze igiye hanze.

Israel Mbonyi agaragara muri iyi ndirimbo ari umubaji

REBA HANO ’NTTURI WENYINE’ YA MBONYI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO