Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

"Ntabwo ndatumirwa,......Sha tuba tubikeneye,...."amwe mu magambo mva mutima y’abahanzi ba Gospel kuri Rwandaday -Menya byinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 August 2018 saa 05:58'

"Ntabwo ndatumirwa,......"Patient
"Sha tuba tubikeneye,...."Serge
"Nagiyeyo ariko njyayo nk’umucuruzi,..."Gahongayire
"Eeehhh ,nabo barabishaka se?..."Leonidacie ukora muri Ministeri y’umuco
"Eeeh ni inyungu kuri twe,......" King james

Ayo ni amwe mu magambo mva mutima ya bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ku gitaramo cya Rwanda Day gitumirwamo abahanzi bakajya gususurutsa abitabiriye uyu munsi.

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda bagena igihe bagahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bityo buri wese agasuzumira hamwe n’abandi uruhare rwe mu iterambere ryacyo.
Uyu muhuro uzwi nka Rwanda Day, ni umwanya Abanyarwanda babona impinduka zabaye mu bihugu baba bagiyemo zikabafasha nabo guhindura imitekerereze mu bijyanye no gukora ibikorwa by’ iterambere, bakumva ko nubwo waba uri mu Rwanda ushobora gukora ibintu bigahindura igihugu kikaba nk’uko ibihugu byateye imbere bimeze.

Ubu wanabaye umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi bahura bakanaganira.

Gusa kuko haba hari abantu bennshi batandukanye niyo mpamvu habaho umwanya wo gususuruka aho abahanzi b’abanyarwanda bajya batumirwa bakaririmba muri ibi birori.
Ese abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana babivugaho iki?

Mu magambo make umuhanzi Patient Bizimana nawe yahakanye ko atigeze ajyayo ndetse atanigeze atumirwamo.

Gusa uyu musore umaze kubaka imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza akenshi ibikoirwa bye biragaragara cyane haba mu bitaramo bikomeye akunda gukora,cyane ko iyo akoze igitaramo cyitabirwa cyane ndetse abantu bakuzura cyane,aha twavuga nko mu gitaramo ngarukamwaka yise “Easter Celebration” .

Gusa umuntu akaba yakibaza impamvu atajya atumirwa muri ibi bitaramo kandi imbere mu gihugu ari umuhanzi ufatwa nk’ukomeye cyane ko ari umwe mu bahanzi 2 bumvikanye mju ndirimbo y’ikigega agaciro byanavuzwe ko iyi ndirimbo bafashe abahanzi bakunzwe cyane kandi bakomeye kugira ngo abe ari bo bayirirmbamo.

Serge Iyamuremye ni umusore wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise Arampagije n’izindi nyinshi cyane,uyu musore akaba yaregukanye bimwe mu bihembo bikomeye mu Rwanda birimo Groove Award ndetse akaba ari umwe mu basore baririmba indirimbo zihimbaza Imana bafatwa nk’abahanga cyane.

Mu kiganiro n’iyobokamana.com Serge Iyamuremye yatangaje ko nawe atigeze atumirwa muri ibio bitaramo kandi ntanuba yababwiye ndetse we akabona ko abahanzi ba Gospel bashoboye ndetse nabo baba babikeneye ariko batabibona ndetse ngo ntanaho bajya kubisaba ngo bahabwe ayo mahirwe.

Umuhanzikazi Aline Gahongayire we yigeze yitabira ibi bitaramo ku nshuro imwe ariko nawe avuga ko atigeze yitabira ibi bitaramo nk’umuhanzi wa Gospel.
Mu magambo make Aline yatangarije Iyobokamana.com yavuze ko we ngo abona ko biriya bitaramo biba ari iby’igihugu ngo Atari iby’idini runaka akaba ariyo mpamvu batajya batumiramo abahanzi ba Gospel.

Aline Gahongayire nmi umuhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba afite indirimbo nyinshi zizahura Imitima ya benshi ndetse zifasha ubwoko bw’Imana kuyoboka inziira y’umusaraba.

Ese abahanzi bitanbiriye ibi bitaramo babivugaho iki?

Twagerageje kuganira n’umwe mu bahanzi bitabiriye ibi bitaramo,King James usanzwe uzwi mu kuririmba indirimbo z’isi yatubwiye ko akenshi ari uko abona ko abahanzi ba Gospel ari ukjo baba bafite abakunzi mu gice kimwe gusa bikaba wenda ariyo mpamvu batabahamagara ngo bitabire ibi bitaramo.

JPEG - 150.5 kb
Umuhanzi King James ataramira abitabiraga Rwanda Day

King James kandi yatubwiye ko ibi nbitaramo baba bagiye gususurutsa abanyarwanda baba bateraniye aho ngaho ndetse ngo nabo ubwabo bibaha ubundi bumenyi ndetse no kumenyana cyane n’abandi nbanyarwanda baba hanze.

Ese ministeri y’umuco yo ibivugaho iki?

Mubutumwa bwa Leonidacie ukora muri Ministeri y’umuco yatangaje k,o atari aziko abahanzi ba Gospel nabo baba babikeneye ndetse avuga ko Perezidanzi ariyo ihitamo abahanzi ikabamenyera ibisanbwa byose nahop abandi bashaka kujyayo bakijyana ku giti cyabo.

Mu magambo ye Leonidacie yagize ati:"Eeh nabo baba babishaka se,banza umenye niba baba babikeneye,gusa ntabwo ari ministeri ihitamo abahanzi bajya muri Rwanda day ahubwo ni perezidansi ibahitamo noneho ikabamenyera ibisabwa byose naho abandi babishaka nabo bakijyana,ariko ubwo naba gospel nyine bazajya bajyanwayo"

Uko iminsi ishira usanga abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana nabo bagenda bakora ibikorwa b y’indashyikirwa ndetse bakanakora ibitaramo bikitabirwa cyane.
Ubutumwa bw’umusomyi wa Iyobokamana.com

Umwe mu bakunzi ba Iyobokamana.com watanze igitekerezo kuri iyi nkuru yavuze ko nubwo akenshi bigaragara ko abahanzi ba Gospel badatumirwa ahantu hakomeye ariko nabo bakabaye batumirwa kuko ngo burya ntamupaka bagira mu kuvuga ubutumwa kandi ntamuntu numwe udakeneye kubwirizwa iby’ubwami bwera.
AMWE MU MAFOTO MEZA YARANZE RWANDADAY ZATAMBUTSE

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.