Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nta bunyamwuga buri mu muziki nyarwanda- Bright Patrick


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 August 2018 saa 03:10'

Umuhanzi Bright Patrick asanga umuziki wa Gospel hano mu Rwanda,utaratera Imbere nko mu bihugu byo hanze mu mahanga.

Uyu musore umaze igihe kirekire ataba mu rwanda,akaba yaragiye mu gihugu cya Canada kwiga,nyuma akaza no kurangiza icyiciro cya 2 cya kaminuza,yasobanuye byinshi ku bijyanye n’umurimo w’Imana hariya aherereye ,ndetse n’uko injyana ya Hihp Hop ifatwa muri Gospel.

Ni kenshi bijya byumvikana ko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda hajya haba guhohoterwa kw’abakiristu ndetse n’abemera Yesu muri Rusange babaziza ukwemera kwabo,ndetse n’abandi ugasanga rimwe na rimwe batagira umwanya munini wo kwiyegereza Imana mu buryo bw’amasengesho ariko uyu muhanzi we yabigarutseho cyane ndetse anavuga ko mu gihe amazeyo amaze kubona byinshi ndetse no kumenya byinshi ku bijyanye n’ibyo.

Mu magambo ye,Umuhanzi Bright Patrick yagize ati:”Hano muri rusange barasenga ariko kuko abantu ari uruvange bagiye bava mu bice bitandukanye by’isi niyo mpamvu nyine imico iba igiye itandukanye,kuko hari abantu baba basenga Budha ndetse n’ibindi.Gusa hano usanga basenga akanya gato cyane ariko wenda baba bemera Yesu Kiristu ndetse na Bibiliya.Naho urebye kuruhande rwa Muzika hano umuziki bawukora mu buryo bw’umwuga,ariko iwacu usanga benshi batawukora mu buryo bw’umwuga.”

Uyu musore rero akaba yanakomeje avuga ko umuziki akiwukora kandi akaba anashima Imana ndetse n’abantu bamufashije ndetse bakimufasha.

Bright Patrick ni umwe mu bantu barwanye intambara ikomeye ku njyana ya Hip Hop mu ndirimbo zo guhimbaza Imana,aho ntanuwatinya guhamya ko ariwe wayitangije .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.