Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Njya kuva muri Zion Temple sinumvaga ko nzashinga itorero - Pastor Hortence Mazimpaka

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’, rifite icyicaro mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Pastor Hortence Mazimpaka, yavuze uko yavuye mu itorero rya Zion Temple yari afitemo inshingano zikomeye, anakomoza ku mpamvu yatumye asezera. Uyu mushumba yanavuze ko atari afite gahunda yo gushing itorero.

Pastor Hortence Mazimpaka yari asanzwe ari umushumba w’itorero rya Zion Twemple mu Karere ka Karongi, aho yari amaze imyaka myinshi akora umurimo w’ivugabutumwa muri iri torero.

Niwe wahihibikaniye gutangiza itorero rya Zion Temple i Karongi nyuma y’uko Imana imubonekeye ikamubwira ko ariwe ugomba gutangiza iryo torero muri aka karere, maze abishyira mu bikorwa muri 2010 nyuma y’uko abiganiriyeho n’ubuyobozi bukuru bwa Zion bukabimwemerera.

Pastor Hortence yaritangije bigoranye aho yatangiranye abantu 7, ariko ntibyamuca intege kuko yari umugambi w’Imana, aza kwimikwa n’umushumba Mukuru muri 2015 atangira kuyobora itorero muri Karongi mu buryo bwemewe.

Muri 2017 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’itorero Zion Temple, ubwo harimo inkubiri yo kwirukana abari ibyegera by’umuyobozi Mukuru w’itorero, Apotre Dr Gitwaza, ndetse no kwegura kw’abashumba benshi mu bayoboraga Paruwasi zinyuranye hirya no hino mu gihugu.

Tariki 7 Gicurasi 2017 ni bwo Apotre Dr Paul Gitwaza yatangarije muri Zion Temple Gatenga ko yirukanye bidasubirwaho muri Zion Temple aba Bishops bahoze ari ibyegera bye.

Mu bo yirukanye burundu bahoze ari ibyegera bye icyo gihe harimo; Bishop Bienvenue Kukimunu, Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Patrick Kamanzi aba bose ngo bari bafite umugambi wo kumuhirika.

Muri iyi nkubiri yo kwegura no kwirukanwa ku buyobozi bw’iri torero, nibwo na Pastor Hortance Mazimpaka yanditse ibaruwa ye amenyesha Umushumba Mukuru wa Zion Temple Dr Gitwaza ko yasezeye ku nshingano mu itorero.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA, Pastor Hortence Mazimpaka yavuze ku buryo yasezeye mu itorero rya Zion Temple kubera ibyo batumvikanyeho n’ubuyobozi n’uko yaje gushinga itorero rye bisa n’ibimutunguye.

Yavuze ko kuva mu itorero rya Zion yabitewe n’ibyemezo bimwe na bimwe byari bimaze iminsi bifatwa mu itorero akumva bitarimo kumufasha umutimanama umusaba gusezera.

Yagize ati “Nagiriye ibihe byiza muri Zion hamwe n’abashumba banjye, nahigiye byinshi byiza, ariko ahantu hari abantu hari igihe haba ibyo batumvikanaho. Nari umushumba wa Paruwasi ariko mu byemezo bimwe byafatwaga mu itorero hari ibyo nabonaga bitamfashaga mu murimo w’Imana, hanyuma niyemeza gusezera.”

Avuga ko icyo gihe yanditse ibaruwa ijya mu bitangazamakuru, bamwe babyakira nabi, ariko ngo ntabwo byamuciye intege kuko yabikoze yabitekerejeho.

Ngo kwegera Umushumba Mukuru, Apotre Gitwaza nk’uwamureze mu gakiza, baraganira maze basezeranaho neza nk’abantu bakoranye umurimo w’Imana igihe kitari gito.

Pastor Mazimpaka avuga ko ubwo yasezeraga ku bushumba yumvaga atazongera gushumba itorero, ngo kuko yatekerezaga ko ari igihe abonye cyo kwegera umuryango no kuwitaho.

Yagize ati “Mu by’ukuri mva ku bushumba ntabwo nari nziko nzongera gushumba itorero. Biragoye kubisobanurira abantu ariko niko mu mutima wanjye byari bimeze. Numvaga nzakomeza ivugabutumwa aho mbonye uburyo nko ku maradiyo mu muryango wanjye […] Numvaga ari agahe mbonye ko kongera kwegera umuryango wanjye kuko gushumba ushumbira kure biravuna.”

Pastor Mazimpaka nyuma yo gusezera muri Zion ngo yaje gufata iminsi yo gusenga bisanzwe, muri ayo masengesho yumva wa muhamagaro uragarutse, yibutswa ibyo yabwiwe kuri Karongi maze yemezwa ko agomba kugaruka ku murimo.

Avuga ko amaze kumva ko agiye gukomeza umurimo by’umwihariko gutangiza itorero rye ku giti cye ngo yakomeje kurwana n’umutima aho yibazaga ukuntu abantu bagiye kubyakira, aho yumvaga ko bazavuga ko yitandukanyije na Zion kugira ngo atangize irye yishakira indonke.

Ngo yaganiriye n’Imana, ayisaba ko yamushyigikira kubyo imushakamo maze ikamuha kwirengagiza no kutita kubyo agiye kuvugwa.

Yagize ati “Nibazaga abantu bazavuga iki, ariko nza kugera ahantu ndavuga nti abantu bazavuga, ariko Mana wowe uravuga iki, wowe uranshaka mu bihe? Ndavuga nti Mana ibyo unshakamo ngiye kubyitaho kurusha ibyo abantu bavuga.”

Ngo yumvaga bitazamworohera, ariko ngo kuko yagendanye n’Imana yabanye nawe, ubu akaba yumva aguwe neza mu murimo.

Pastor Mazimpaka Hortence yanditse asezera muri Zion Temple tariki 13 Gicurasi 2017 ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite nk’uko yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora iri torero ku Isi.

Nyuma y’ukwezi kumwe asezeye muri Zion Temple Karongi nibwo yahise atangiza itorero ‘Believers Worship Center’ i Karongi kuri ubu rikaba rimaze imyaka 2 rikorerwamo umurimo w’Imana.

Pastor Mazimpaka Hortence amaze imyaka 2 ashinze itorero Believers Worship Center nyuma y’uko asezeye muri Zion Temple


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO