Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nice Ndatabaye yazanye umugore we n’umwana mu gitaramo agiye gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Nice Ndatabaye, usanzwe abarizwa muri Canada yasesekaye mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo cye cya mbere yise “Umbereye maso Live Concert’’.

Nice Ndatabaye yageze i Kigali ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ari kumwe n’umugore we n’umwana we w’imfura.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kanombe yavuze ko yari amaze imyaka itanu atagera mu Rwanda akaba yishimiye kongera kuhagaruka kuko yari ahakumbuye cyane.

Ati “Kigali nahaherukaga mu myaka itanu ishize, ndumva nishimiye kuhagera usibye ko numva ubushyuhe ari bwinshi. Naje muri gahunda z’igitaramo cyanjye kandi imyiteguro igeze kure. Icyo navuga mushonje muhishiwe.”

Yavuze ko yakiriye ibitekerezo byinshi by’abantu benshi bakunze ibihangano bye, agasengera urugendo rwe mu Rwanda kugira ngo azakorere igitaramo kizahembura benshi.

Mu gitaramo ‘Umbereye maso Live Concert’, Nice ndatabaye yatumiye Daniella & James bamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Mpa Amavuta’ ikunzwe n’abatari bake, Gisubizo Ministries, umuramyi Prosper Nkomezi, Shekinah Worship Team yo muri Evangelical Restoration Church Masoro, Sam Rwibasira na Alarm Ministries.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 8 Ukuboza 2019, kikazabera muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali aho kwinjira bizaba ari 5 000 Frw, 10 000 Frw na 15 000 Frw.

Nice Aimable Ndatabaye wateguye iki gitaramo azwi mu muziki nka Nice, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Nyakanga 1989.

Yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahamara imyaka mike ubundi ajya muri Kenya gushaka imibereho nyuma aza kujya gutura muri Canada muri Nzeri 2014.

Mu mpano afite harimo kuririmba no kwandika indirimbo ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza. Amaze kwandika indirimbo zirenga 60 ariko amaze gushyira hanze indirimbo umunani z’amajwi n’amashusho.

Yakoranye n’abaramyi bakomeye mu Rwanda anavuga ko afatiraho icyitegererezo ku barimo Uwimana Aimé na Gentil Misigaro na we uba muri Canada akaba ari na we wakoze album ya mbere ya Nice.

Abarizwa mu Itorero ryitwa Freshmanna of Edmonton aho ahagarariye itsinda ry’abaririmbyi bayobora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, we n’umugore we bakaba banavugamo ubutumwa nyuma yo guhabwa izi nshingano muri Kamena uyu mwaka.

Yakoze album ye ya mbere mu 2015 yise ‘Ndahamya’ iriho indirimbo esheshatu zirimo izakunzwe cyane nka ‘Umbereye Maso ‘ yahuriyemo na Gentil Misigaro, ‘Yesu Niwe’ n’izindi. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe.


Akanyamuneza kari kose ubwo Nice Ndatabaye n’umugore we bageraga mu Rwanda



Nice Ndatabaye yakiranywe urugwiro ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO