Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nibeshyaga ko nishimye bivuye ku bisindisha ariko agahinda n’ubwoba binyuzuye- Ubuhamya bwa Bishop Masengo

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquare Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr Fidele Masengo yahishuye uburyo yigeze kwishora mu bisindisha yibwira ko ariho aazabonera ibyishimo, nyamara yamara kubyihata agahida n’ubwoba bikaba byinshi mu mutima we.

Uyu mushumba yabigarutseho mu nyigisho zivanze n’ubuhamya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yigishaga ku isooko y’amahoro nyayo

Bishop Masengo uzwi cyane ku gutambutsa inyigisho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, yifashishije ibyanditswe biri muri Luka 15:24 hagira hati “ Kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.”

Avuga ko umunsi umuntu atangira kwishima nyabyo ari igihe yakiriye agakiza, akakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ahita anakomoza ku munsi Imana yamuhinduriyeho amateka akava mu byaha akayikurikira nayo ikamuha ibyishimo nyabyo kandi bisendereye.

Yagize ati “Uyu munsi nize ko hari umunsi umuntu atangira kwishima nyabyo. Ibyo bitangira umunsi yakiriyeho agakiza. Uwo munsi ndawibuka mu buzima bwanjye.”

Avuga ko icyo gihe yakira agakira hari muri Werurwe 1997 ubwo yari yagiye i Rwamagana akahahurira n’abana Imana yari yateguye ngo bamwatuze.

Yakomeje agira ati “Umuririmbyi yaravuze ngo sinzibagirwa igihe nakizwaga! Ubwo Yesu yinjiraga muri jye... ubu mu mutima wanjye ndirimba Zaburi!”

Bishop Masengo akomoza ku buzima bw’ibyaha yivurugusemo atarakizwa, aho yabijyagamo yibeshya ko ariho agiye gushakira umunezero nyamara yamara kubikora akarushaho kubihirwa no kugira umutima uhagaze.

Ati “Mbere yo gukizwa nta byishimo nyabyo nagiraga. Nabeshaga ubwenge bwanjye ko nishimye bivuye ku bisindisha ariko agahinda n’ubwoba binyuzuye. Ndibuka ukuntu rimwe na rimwe ubwo nabanzaga gushaka inzoga kugirango nsinzire. Hamwe n’abo twazisangiraga, ibyo twumvaga ari ukwiha amahoro, nyamara byari nko kwikirigita ukisekera.”

Masengo ahamya ko Yesu ari we utanga amahoro ndetse akaba ari nawe uyagira. Ati “ Nta mupfu ugira amahoro. Amahoro agira abazima kandi ubuzima buba mu nzu cyangwa mu rugo rwa Data. Kubimenya byahinduye ubuzima bw’umwana w’ikirara. Yabuze amahoro, abura ibyishimo ariko asubiye kwa Se batangira kwishima.”

Bishop Dr Fidele Masengo, Umushumba Mukuru w’Itorero Foursquare Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO