Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Niba ushaka kuvugwa neza nawe itoze kuvuga abandi neza-Inyigisho ya Bishop Dr Fidèle MASENGO

Ubwanditsi , 2 months ago

Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda ,uyu akaba azwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana ngo kugira amagambo yuje ubwnge n’inama n’impanuro . kuri uyu munsi wo ku cyumweru cyo kuwa 26 Gicuransi 2019 yaguteguriye impamba y’umunsi binyuze mw’ijambo yise ngo "Kuvugwa neza".

Bishop Dr Fidèle MASENGO muri iyi nyigisho atangira igira ati: "Kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo".(UMUBWIRIZA 7:1).


Ngitekereza kuri iki cyanditswe nize ibikurikira
:

1. Kuvugwa neza, izina ryiza bidasaza. Biraruta kure ubutunzi. Abo twakuze twumva bakize bafite ubukire ntabwo aribo bakibufite. Nyamara abo twasanze bavugwa neza na nubu byarakomeje. Urugero: Isi yose iracyavuga Martin Luther King Jr.; ibikorwa bya Mama Teresa w’i Calcutta biracyavuga; ubutumwa bwatanzwe n’abantu nka Moody, Billy Graham n’abandi benshi buracyavugwa,...


2. Kuvuga ibyiza by’abantu bagihari ni byiza kuruta kubavuga batagihari.
Bibiliya iduha ingero nziza z’abantu bavuzwe bagihari. Incuro ninshi Paholo agaruka ku mazina y’abantu bamugiriye neza. Hari n’ibice bya Bibiliya bivuga ku buhamya dutangirwa n’abantu (Esther 10:3 "Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana (...). 1Timoteyo 3:7.

"Kandi akwiriye gushimwa neza n’abo hanze.....".

3. Ibyo dushima abantu ni ibyo twe tubaziho. Ibirenze ibyo bizwi n’Imana.

4. Rimwe na rimwe ibyo abantu bamwe bashimira umuntu nibyo abandi bamunenga. Urugero: uwo bamwe bashima ko atarya umunwa, avuga ukuri; abanga ukuri n’icyo bamuziza. Menya ko ntawashimwa na bose.

5. Abantu mubana ni batagushima, uzibaze cyane niba Imana yo ifite aho ihera igushima.


6. Ntugakorere gushimwa n’abantu GUSA ariko ntuzirengagize gushimisha abantu mu gihe bishoboka.

Ukore ibyatuma Imana n’abantu bakuvuga neza Kandi witoze kuvuga abantu neza.

Umunsi mwiza kuri Twese!

Iri jambo muritegurirwa kandi murigezwaho na Dr Fidèle MASENGO, Umushumba Foursquare Gospel Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO