Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Niba uri umusore w’Umukristo, usomana cyangwa ukorakora mu mabere y’inkumi ushaka iki?-Ev. Niyonagira

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Evangeliste Niyonagira Eliane ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple, avuga ko kugira ingo zisenyuke bitangira kare ubwo sekibi yinjirira umusore n’inkumi mu gihe bari kurambagizanya, ikabashuka bagatangira kototera ibishinganwe.

Ev.Niyonagira yabigarutseho mu kigisho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Urugo ni iki?’ yatangiye ku IyobokamanaTV kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019.

Uyu muvugabutumwa uzwi ku izina rya Mama Mignone yavuze ku kibazo cy’isenyuka ry’ ingo kiri gufata indi ntera, avuga ko hari n’abavuga ko bakijijwe ariko ugasanga bubatse urugo ntirumare kabiri.

Yanenze bamwe mu bavugabutumwa bagoreka ubutumwa bw’Imana, bakavuga ko Satani ivangira abantu rimwe na rimwe bakaba bashakana bitari mu mugambi w’Imana.

Yagize ati “Hari abampaye imfashanyigisho bihimbiye, zivuga ngo ‘Mbese ntabwo Satani yamvangira akampa umufasha utari uwanjye?’Icyo gihe niba usenga uri umukristo ntabwo Satani yakuvangira kuko atari uwawe ntabwo Imana yakemera ko muhura. Mushobora kuba mwarahuye kubera kwihutisha isezerano mukarya ku itunda igihe kitaragera, ariko yari uwawe kuko ni wowe wakuwe mu rubavu rwe.”

Yavuze ahanini gusenyuka kw’ingo nyinshi biri kugenda bifata indi ntera, ari ingaruka z’ibibi abenshi mu barambagizanya cyangwa abakobwa n’abahungu bacamo mu gihe cy’ubusore bwabo.

Yagize ati “Niba uri umukobwa w’umukristo usomana gute? Wamaze gukora ku bishinganwe. Niba uri umusore w’umukristo, ukorakora mu mabere y’inkumi gute? Mwamara gushakana ngo mwashakanye mukijijwe!Mwari mukijijwe mwaririrwaga muri urwo? Mwari mukijijwe mwaravaga muri Korali mugenda mukururana umwe akorakora mu mabere y’undi, undi akorakora mu bwanwa bw’undi? Mwari mukijijwe iki se? Ahubwo mwishushanyaga mu itorero musebya umurimo w’Imana.”

Akomeza avuga ko umukristo ukeneye kuzagira urugo rwiza agomba kwirinda gukora ku bishinganwe. Ashimangira ko nta gushidikanya abashakanye bakijijwe bubaka rugakomera ku buryo Satani atabona aho amenera.

Yavuze ko mu minsi ya none hari umubare munini w’abantu biyitirira abakozi b’Imana, bagashaka ibyanditswe byorohereza imitima y’abifuza inyigisho zipfuye. Aha yaboneyeho gusaba abantu kuba maso.

Evangeliste Niyonagira Eliane

REBA HANO INYIGISHO YOSE YA EV.NIYONAGIRA ELIANE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO