Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ndi ishyano ritangaza benshi, ariko ni wowe buhungiro bwanjye –Apotre Gitwaza ku isabukuru ye y’amavuko

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, yizihije isabukuru ye y’amavuko, avuga amagambo akomeye yuzuyemo amashimwe ku Mana.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yuzuje imyaka 48 kuri uyu wa Kane taliki 15 Kanama 2019.

Apotre Dr Gitwaza uri mu bahanuzi bbakomeye mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye yavuze amagambo yuzuye amashimwe y’uburyo Imana ikomeje kumurinda no kumwongerera iminsi yo kubaho.

Ni amagambo akomeye yafatiye ku yanditse muri Bibiliya Zaburi 71:6-8‬ ashimangira amashimwe akomeye afitiye Uwiteka Imana.

Yagize ati “Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose. Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye. Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, N’icyubahiro cyawe umunsi wire.”

Akimara gushyira ubutumwa bwe bw’amashimwe ku mbuga nkoranyambaga, abamukurikira bahise babusamira hejuru batangira kumuhundagazaho amagambo amwifuriza isabukuru nziza.

Ubusanzwe Apôtre Gitwaza ni umugabo ufite umugore [Angelique Nyinawingeri] n’abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 14 na 20. Se umubyara yari umupasiteri, akaba ari no mu bantu ba mbere batangije ivugabutumwa mu Itorero ry’Abapantekote muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hamwe no mu Rwanda.

Apotre Dr Paul Gitwaza yahundagajweho amagambo n’abantu bamwifuriza isabukuru nziza

Apotre Gitwaza yijuje imyaka 48 y’amavuko


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO