Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ndasaba imbabazi kuko si ingeso nsanganywe - Patient avuga ku kutitabira igitaramo cya Papane

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuramyi ukomeye mu Rwanda, Patient Bizimana, yasabye imbabazi abakunzi be ndetse n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’uko atumiwe nk’umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyiswe ‘Gospel Is My Life Recording’, cy’Umunyafurika y’Epfo Pastor Papane kikarangira atahabonetse.

Iki igitaramo cya Pastor Papane cyabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama kuri iki Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2019.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibihe byiza kuri bake bacyitabiriye, dore ko imyinshi mu myanya yari yateguwe nta bantu bari bayicayemo.

Mu baramyi b’Abanyarwanda bari batumiwe muri iki gitaramo gufatikanya na Papane, hajemo kirogoya umwe muribo ariwe Patient Bizimana ntiyahaboneka, mu gihe abari bayoboye igitaramo bari bagaragaje ko nawe aza kuba ahari.

Abafatikanyije na Pastor Papane ni Papi Clever n’amatsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing worship Team na Gisubizo Ministries.

Benshi batunguwe n’uko igitaramo cyarangiye badaciye iryera Patient Bizimana ndetse batanabwiwe icyatumye atahagera, bibashyira mu rujijo aho buri wese yatashye yivugira ibyo yishakiye.

Mu gushaka kumenya impamvu Patient atabonetse muriki gitaramo, IYOBOKAMANA yaganiriye nawe, avuga ko yahuye n’imbogamizi zikomeye zituma yica gahunda, anaboneraho kwisegura ku bakunzi be nngo kuko bidakunze kumubaho.

Yagize ati “Nahuye n’imbogamizi zituma ntaboneka. Amakosa ntabwo ari ay’abateguye igitaramo, ninjye byapfiriyeho.”

Yavuze ko akimara guhura n’izo mbogamizi yahise avugisha itsinda ry’abateguraga igitaramo, ababwira ko aboneka akererewe biza kurangira binaniranye ntiyanahaboneka.

Ati “Nari nabamenyesheje ko ndi bukererwe ariko nyuma biza kunanirana ariko nta kundi.”

Patient yakomeje asaba imbabazi abakunzi be ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko ari ibintu byamugwiririye ngo kuko bidasanzwe bimubaho.

Ati “ Ndabasaba imbabazi kandi ntabwo ari ingeso nsanganwe kuntumira nkabura, ariko hari igihe bibaho. Byarananiye ariko sinabigizemo uruhari.”

Uyu musore ntiyashatse kwerura ngo avuge icyaba cyarateye kirogoya yamubujije kwitabira igitaramo cya Pastor Papane wari wamushyize ku rutonde rw’abazamufasha.

Yabwiye umunyamakuru ko muri iyi minsi yari ahugiye ku ndirimbo nshya yise “Ikamba” azasohora muri iki Cyumweru.

Patient Bizizmana yaciye bugufi asaba imbabazi kubwo gusiba igitaramo yatumiwemo

Igitaramo cya Pastor Papane cyahembuye imitima y’abacyitabiriye

Papane akoresha imbaraga zidasanzwe mu bitaramo akora


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO