Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nazuye uwari wapfuye, nsengera benshi bakira SIDA nkoresheje imbaraga z’umwuka Wera _ Prophet Sultan Eric

Ubwanditsi , 4 months ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, ahamya ko yazuye umuntu wari wapfuye ndetse ngo hari n’abandi yakijije indwara nyinshi zikomeye zirimo na SIDA.

Ibi Prophet Sultan Eric yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo yari ageze mu Mujyi wa Kigali avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze iminsi akorerayo ibiterane by’ubuhanuzi (Prophetic Tour).

Uyu mugabo uvuga ko yatangiye kwiyumvamo imbaraga z’ubuhanuzi muri 2010, ashimangira ko ibitangaza akora abikoreshwa n’imbaraga z’umwuka Wera akoresheje Bibiliya.

Yagize ati “Nkoresha imbaraga z’umwuka wera, nkoresha bibiliya […] Ibanga ry’imbaraga zanjye ni ugusenga mvuga mu ndimi nkumva ijwi rimvugiyemo.”

Avuga ko abahanuzi bakoresha ibintu bifatika kugira ngo bakore ibitangaza, kuri we akaba imbaraga ze azinyuza mu mazi cyangwa mu dutambaro.

Ati “ Abahanuzi ni abantu bumva ijwi ry’Imana, ahanini ntabwo bakoresha amazi gusa. Umuhanzi ashobora gukoresha ibintu byinshi bifatika mu kugira ngo bakore ibitangaza. Nanjye Imana yagiye inkoresha mu guhereza abantu amazi nkayasengera ngashyiramo imbaraga ziri muri njyewe wa muntu yanywa ayo mazi agakira.Imana yagiye inkoresha mu gusengera udutambaro cyane cyane twakijije abantu benshi.”

Ahamya ko mu bubasha Imana yamuhaye nawe akabinyuza mu dutambaro, ngo zakoze akazi gakomeye, kuko zakijije abarwaye SIDA, ibiragi biravuga ndetse ngo hari n’uwapfuye bakamukojejeho arazuka.

Yagize ati “Hari abakize SIDA benshi badukojejweho.Hari umuntu wari wapfuye kwa muganga bamaze kubasezerera ko yapfuye bamukojejeho agatambaro arazuka. Abaganga bakurikiranaga uwo muntu i Kiziguro barahari babihamya. Agatambaro bagakojeje ku muntu wari ikiragi atabasha kuvuga aravuga. Udutambaro Imana imbwira ngo njye nduhereza abantu, yambwiraga ko hari ahantu ntazagera ngo mbike imbaraga muri utwo dutambaro hanyuma abakirisitu nyoboye bajye batujyana mu misozi, ahantu henshi badukoze ku bantu, badukoze ku bintu habe ibitangaza.”

Ku bijyanye n’aho Prophet Sultan akomora imbaraga akoresha akora ibitangaza, yavuze ko imbaraga z’Imana zihari kandi ko kuzibona byoroshye kurusha kubona imbaraga za satani. Aha yavuze ko abumva ko akoresha imbaraga za Satani bagomba guhindura imyumvire.

Yagize ati “Sinzi ukuntu umuntu yajya gushaka imbaraga z’abadayimonbi atanga ibitambo bigoranye kandi hari ahantu abona imbaraga ku buntu, nta bantu nzi bakoresha izo mbaraga (imbaraga za satani).”

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Sultan uvuga ko Imana yamushyiriyeho guhanurira amahanga, bamwe mu bakirisitu yabatuyeho gukira indwara zirimo ibibyimba byo mu nda na kanseri ndetse hari n’abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Prophet Sultan Eric ashimangira ko yazuye umuntu, agakiza benshi indwara zikomeye zirimo na SIDA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO