Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Natunguwe n’urupfu ntarwaye, ndasamba abadayimoni bajya kumpamba ndi muzima- Pastor Désiré Ntawiniga

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga, yavuze ku bihe by’icuraburindi yanyuzemo,byatumye anajyanwa muri gereza, akomoza ku buzima bubi yahuriyemo nabwo ku buryo yahigiye kunywa ibiyobyabwenge bigera aho abadayimoni bamugiraho ijambo ku buryo banagerageje kumwisasira Imana igakinga akaboko.

Ibi Pastor Ntawiniga yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019, ubwo yabwirizaga ibihumbi by’urubyiruko ruri kugororerwa Iwawa mu giterane yari yatumiwemo nk’umwe mu bavugabutumwa ufite amateka afite aho ahuriye n’ayabari Iwawa.

Ni umuvugabutumwa wavuye kure ushingiye ku buhamya bukomeye akunze gutanga, kuko ashobora kuba nawe yicara agatera ya korasi yo mu Barokore ivuga iti ‘aho wankuye Mana’.

Ni byo koko hari igihe unyura mu bihe bikomeye, ku buryo igihe kigera ukavuga uti rwose si ku bwanjye. Ni ko na Pasiteri Pasiteri Ntawiniga Jean-Désiré Hullet ameze, kuko avuga inzira ndende yanyuzemo, ariko agasoza ahamya ko Imana yahabaye ikamutabara.

Mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rw’Iwawa, Pastor Ntawiniga yababwiye ubuhamya bwe bukubiyemo ubuzima bukomeye yanyuzemo, ariko akaza kubuvamo kubera gusenga Imana no kwizera imbaraga zayo.

Yavuzeko yabayeho ari umwana w’ikirara ku buryo yari asigaye ameze nk’utaba mu muryango we ku buryo, abo mu muryango we bose bagiye muri Amerika ari mu kabari akabimenya atashye.

Ati “Mu rugo nabananiye kuva ndi umwana ku buryo byanageze aho bajya muri Amerika ndi mu kabari. Nta n’ubwo nabaherekeje ku kibuga cy’indege kubera ko nari mu kabari. Nakuze nsa nutaba mu rugo, mba ikirara ndananirana kugeza ubwo mfungwa.”

Yavuze ko yari yakoze ibyaha bikomeye ku buryo yari gufungwa imyaka hagati y’icumi na 27.

Ageze muri gereza ngo n’abari inshuti ze ntihagize n’umwe umusura, ariheba, atakaza icyizere cyo kubaho maze atangira kunyweramo urumogi n’ibindi biyobyabwenge.

Ntawiniga avuga ko icyo gihe ubwo yari muri gereza Satani yamubohoje, ashaka kumutwara ubuzima mu buryo butunguranye, ariko kuko Imana yari itaramukuraho amaboko irahagoboka iramurokora.

Ati “Tariki 31/12/2005 ubwo nari muri gereza natunguwe n’urupfu ndi muzima ntarwaye. Ndi gusamba ibyo nabonye nibyo byahinduye ubuzima bwanjye. Nageze ahantu abadayimoni bantwaye bari kunjyana mu mva bagiye kumpamba ndi muzima.”

Yavuze ko yamaze amasaha abiri ari gusamba, yabize ibyuya ndetse n’ifuro ryaje abantu bamushungereye babona byarangiye ariko kubw’isengesho rito yasenze Imana yararyumvize iramutabara.

Yagize ati “Ubwo nabonaga byandangiranye nibutse amasengesho mu rugo mama yajyaga atwigisha, nsenga isengesho mbwira Imana nti niba uri Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwanjye, nunkiza ukamvana aha hantu, nzagukorera, ntaho ntazakuvuga.”

Ngo akimara gusenga, yahise abona umucyo mwinshi, haza abamalayika benshi, abona hajemo umugabo umwe aza amusanga, amubwira ko ari Yesu uje kumukiza, ahita amuzura maze yatura ibyaha bye.

Pastor avuga ko icyo gihe ari nabwo Imana yahise imusezeranya ko izamuburanira agafungurwa kugira ngo azazenguruke amahanga avuga izina ryayo.

Ati “Naraburanye ndafungurwa ya myaka 27 ihinduka ubusa kuko abacamanza bankatiye amezi atanu gusa.”

Pastor Ntawiniga avuga ko icyo gihe yari imbwa, ngo kuko yari yarize azi byinshi ariko adafite ubuzima.

Avuga ko yaciye mu buzima buryana ariko ko ashima Imana ko aribwo bwamubereye ikiraro yambukiyeho. Aha niho yahereye abwira abasore bari Iwawa ko baje gutyazwa, abibutsa ko aribo bagomba gufata icyemezo cy’ejo hazaza.

Yababwiye ko amakosa bakoze ariryo buye bazahagararaho kugira ngo batange ubuhamya bw’ubuzima banyuzemo bigafasha benshi gukira no gukizwa.

Inyigisho za Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga zakoze ku mutima urubyiruko rw’Iwawa

Abenshi banyuzwe n’inyigisho baratura bakira agakiza

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga ari mu bavugabutumwa bafite ubuhamya bukomeye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO