Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nasambanye n’abarenga 350, njya mu bapfumu, mba umutinganyi nza kwakira agakiza - Ntabudakeba G. Dorcas

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Ni umukobwa witwa Ntabudakeba Gisele Dorcas uvuka mu Karere ka Karongi. Avuga ko yaciye mu buzima bugoye cyane yarabaye imbata y’ibyaba, yarabaswe n’ubusambanyi, ubusinzi ananywa ibiyobyabwenge kugeza n’aho yageze ku rwego rwo gusambana na bagenzi be bahuje igitsina ariko nyuma ya byose Imana iramutabara yakira agakiza.

Mu buhamya burebure Gisele Dorcas w’imyaka 36 yagiranye na IYOBOKAMANA, avuga ko Satani yamuteje umwuka w’ubusambanyi akiri muto, ku buryo nta gitsinagabo cyamusabaga ko baryamana ngo abyange, dore ko abenshi ariwe wari usigaye abibasaba.

Yavuze ko yabaye malaya ikomeye ngo kuko yasambanye n’abantu b’ingeri zose ku buryo byageze aho gusambana biba nk’ibintu bisanzwe kuri we.

Avuga ko akiva iwabo i Karongi aza i Kigali ngo yagiye gukora akazi ko mu rugo, maze nyirabuza yamusiga ku rugo agasigara asambana n’abana be b’abahungu ndetse ngo bakamusimburanwaho.

Yunzemo ati “Nasambanye n’abantu benshi, Abanyarwanda, abashinwa, Abahinde, abanyamahanga b’abirabura bo muri Afurika, sinabara abo twasambanye ariko 350 bararenga. Reba kuva 1996 kugeza 2015 kdi nta cyumweru namaraga ntaryamanye n’umugabo. Ntabwo nari kwihanganira kumara kabiri ndasambanye.”

Avuga ko n’ubwo yasambanaga akanakora andi mabi ateye ubwoba, ngo yageraga igihe akabyicuza ndetse agasaba Imana imbabazi ariko kubyigobotora bikamunanira.

Dorcas uvuga yamaze imyaka 23 yivuruguta mu ngeso ziteye ubwoba n’agahinda, ngo muri iyo myaka ntibyari kumushobokera ko amara icyumweru adasambanye.

Avuga ko yageze igihe arenga ibyo gusambana n’abagabo akajya aryamana n’izindi ndaya ngenzi ze bahuje ibitsina.

Avuga ko hari igihe cyageze, akajya mu kabari gutega, ijoro rigatandukana aryamanye n’abagabo barenga batatu batandukanye.

Yagize ati “ Nabaye indaya mbi cyane, kubera igikundiro n’uburanga nagiraga abagabo barankundaga. Narasambanye ku buryo nageze aho mu ijoro rimwe naryamanaga n’abagabo barenze batatu bose bampa amafaranga.”

Akomeza avuga ko igihe cyageze yigira inama yo gusenga akajya ajya guteranira muri Zion Temple Church ariko agakomeza kujya asambana.

Uyu mukobwa ufite ubuhamya burebure, ngo agitangira kujya asenga ngo yageze ubwo ajya no muri Korali yo muri Zion Temple church, ariko ingeso ze akomeza kuzikora rwihishwa, aho yazaga mu rusengero akajya ku ruhimbi kuririmba yaraye mu kabari.

Avuga ko igihe cyageze yiyumvamo ko yanduye SIDA, ku buryo uwamubwiraga kujya kwipimisha babaga abanzi, nyuma aza gutungurwa n’uko yaje gusanga ari muzima.

Yavuze ko yageze igihe atangira kunywa ibiyobyabwenge ndetse agera n’aho abicuruza muri bagabo b’abakire basambanaga.

Yagize ati “Nageze ubwo ntangira kunywa urumogi nkarusangira n’abasore bakiri bato, twarangiza kurunywa tugasambana. Nageze ubwo najyaga kurugura nkarucuruza n’abagabo b’abakire twasambanaga.”

Avuga ko Imana yamugiriye ibambe imukura mu isayo y’ibyaha kuko yari izi ko izamugira umuntu w’umumaro. Ngo yaje guhura n’umuntu usenga amugira inama yo kureka ibyaha, agasenga agasaba Imana imbabazi maze akakira agakiza.

Igisura cy’ubusambanyi Kristu yakinkujeho amaraso ye. Nta kintu kidashoboka muri Yesu, hari abantu bataramenya ko iyo wihaye Kristo ibidashoboka bishoboka, hari abantu bataramenya Imbaraga z’Imana ariko njye ndazizi.

Dorcas ahamya ko n’ubwo kuvuga ubuhamya bwe bikomeye, ngo abikora kugira ngo bihe isomo urubyiruko rwo mu minsi ya none rwishora mu ngeso mbi.

Gisele Dorcas yemeza ko yari umusambanyi ruharwa, anywa ibiyobyabwenge, isaha y’Imana ikagera akabireka akakira agakiza

IREBERE UBUHAMYA BWOSE BWA GISELE DORCAS


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO