Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nari mfite ubwibone bwinshi Imana ibukoraho ikoresheje ubukene-Pastor Hortence Mazimpaka

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’, rifite icyicaro mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Pastor Hortence Mazimpaka, yavuze byinshi ku rugendo rwe rwo gukizwa anagaruka ku buryo yari umwibone ukomeye ariko Imana ikaza kubimugaragariza ibinyujije mu kigeragezo cy’ubukene.

Pastor Hortence Mazimpaka yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2019.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko yavukiye mu muryango w’abakirisitu bo mu idini Gatolika akura ari umukirisitu Gatolika ariko atazi Imana kuko ubuzima bwe bwari kure yayo.

Ati “Navukaga mu muryango w’Abagatulika ariko si nari umukristo nyakuri. Hari abagatulika bakijijwe bazi Imana njyewe sinari uwonguwo. Nari mbayeho mu buzima buri kure y’Imana ariko nza kugira amahirwe ndakizwa.”

Akomeza avuga ko yaje gukizwa mu mwaka wa 1998 biturutse mu masengesho yitabiriye hakaza kuririmbwa indirimbo ikamukora ku mutima, nyuma umutimanama utangira kumuhata gukizwa.

Ngo kuva icyo gihe yatangiye kugira inyota yo kumva ijambo ry’Imana no kuyisobanukirwa, atangira kwiga Bibiliya no kwitabira amasengesho maze atangira guhinduka mushya.

Pastor Hortence ahamya ko Imana itoza abantu bayo ibicishije mu nzira zinyuranye. Avuga ko yaje kubaho adamaraye asa n’uwateye Imana umugongo ariko iza kumugarura ibicishije mu nzira y’ikigeragezo cy’ubukene.

Ati “Imana irigisha, itatoza kandi mu bintu bimwe na bimwe itorezamo umuntu harimo n’imibabaro, harimo gutyazwa. Nari mfite ubwibone bwinshi Imana ibukoraho ikoresheje ubukene.”

Avuga ko umuryango we wari wifashije, umugabo we afite akazi gakomeye, ariko uko kuba bari bafite amafaranga bituma adamarara atera Imana umugongo.

Ngo ubuzima bwaje gutangira kumera nabi, ibibazo bitangira kwinjirira umuryango, ubuzima butangira kuba bubi, ubushomeri burabibasira ariko bitangira kumwegereza Imana yongera kumenya gusenga.

Ati “Ubuzima bubi bwamfashije kugira igihe cyo gusenga kurutaho. Bimpa umwanya mwiza wo kuba mu nzu y’Imana kenshi, niga gusenga niga ijambo ry’Imana, mu by’ukuri gahunda yari mu rusengero no mu cyumba cy’amasengesho iwanjye.”

Ashimangira ko ubuzima bubi yanyuzemo bwamugiriye umumaro, bumwigisha kumenya ko ari Imana ibeshaho, amenya gusenga no kwizera.

Pastor Mazimpaka Hortense yatangiye kumenyekana cyane ubwo yari umuyobozi wa Zion Temple mu karere ka Karongi. Yamaze imyaka 6 akora umurimo w’ivugabutumwa muri iri torero, tariki 13 Gicurasi 2017 asezera ku nshingano kubera impamvu ze bwite nk’uko yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora iri torero ku Isi.

Nyuma y’ukwezi kumwe Pastor Mazimpaka Hortense asezeye ku nshingano z’ubushumba muri Zion Temple Karongi yahise atangiza itorero ‘Believers Worship Center’muri kuri ubu rikaba rimaze imyaka 2 rikorerwamo umurimo w’Imana muri kariya karere.

Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’, Pastor Hortence Mazimpaka

REBA IKIGANIRO CYOSE NA PASTOR HORTENCE HANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO