Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nari incakura yashoboraga gusiga yishushanyije mu kiringiti bakabona ndyamye kandi nagiye mu tubyiniro- Pastor Julienne

Vincent Nsengiyumva , 3 days ago

Umushumba wa Jubilee Revival Assemble Church rikorera i Remera, Pastor Julienne Kabiligi Kabanda yavuze uburyo yashutswe n’ubuto akivuruguta mu byaha, nyuma aza kwakira agakiza aba icyaremwe gishya abari bamuzi batangazwa cyane no kumubona mu yindi sura.

Pastor Julienne Kabanda yabigarutseho mu kiganiro kirambuye gikubiyemo urugendo rwe rwo gukizwa yagiranya na IYOBOKAMANA kuri uyu wa Gatatu taliki 9 Ukwakira 2019.

Pastor Julienne Kabanda ufatanya n’umutware we Pastor Kabanda Stanley kuyobora Jubilee Revival Assemble Church, yavuze ko umunsi wa mbere yagiye mu rusengero ari nawo yatangiriyeho umurimo w’ivugabutumwa.

Yagize ati “ Nagiriwe amahirwe ku buryo ntekereza ko abantu benshi bitandukanye, kuko njye ku munsi wa mbere ninjiye mu rusengero ni nawo munsi wa mbere nagiye ku ruhimbi kandi naraye nkijijwe iryo joro.”

Yavuze ko yakijijwe akiri muto aho yari afite imyaka 17 gusa, ariko ibikorwa yakoraga bikaba byaramugaragazaga n’umuntu ukuze cyane. Ati “Nakijijwe ndi umukobwa muto mfite imyaka 17 ariko byagiye kugera muri iyi myaka meze nk’ufite imyaka mirongo kbera isi yo hanze.”

Avuga ko yakuranye impano yo kuririmba, ndetse umuryango we kuko wabonaga abishoboye, ngo nawo wakomeje kubimusunikiramo maze nawe awirunduriramo.

Byaramugoye cyane mu myaka yari agezemo kuko yaje guhura n’abandi bakobwa bo mu kigero cye, maze batangira kumwigisha imico mibi ndetse batangira no kujya barara mu tubyiniro.

Ibyo byose Kabanda yageragezaga kuubikora mu buryo bw’ibanga rikomeye aho ababyeyi be batamenyaga aho biva n’aho bijya.

Ati “ Kubera ikigero nari ngezemo hari byinshi nagombaga guhisha abo mu rugo, narabahishe ku buryo ibyo bamenyaga byari bike. Nabitwaga inshuti zanjye narabahishaga. Iwacu hari byinshi batari bazi ku gatsinda k’abakobwa twabyinanaga.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe ariho yigiye kurara mu tubyiniriro, akabikora abo mu rugo batabizi. Ati “ Aho niho nahise nigira kurara mu tubyiniro, bituma ntangira kwiga imico itari myiza.”

REBA IKIGANIRO CYOSE NA PASTOR KABANDA JULIENNE

Avuga ko muri ibyo bihe yize ubucakura bwinshi ku buryo yageze aho yajyaga ajya kurara iyo mu tubari agasiga yishushanyije mu buringiti, ababyeyi bahagera bakabona ariwe wiyoroshe kandi yibereye mu tubyiniro.

Ati “ Nize ubucakura bwinshi ku buryo nashoboraga gusohoka nasize nishushanyije mu kiringiti, ngasiga niyoroshe, ku buryo baza bakabona ndyamye nsinziriye.”

Avuga ko igihe cyageze bikaba bizwi ko nta weekend igomba kumusanga mu buriri, aho yari amaze kuba umwana w’amajoro.

Avuga ko umunsi w’amateka kuri we atazibagirwa ari igihe uwari umukozi wabo yagize uruhare rukomeye mu kugira ngo yakire agakiza.

Ati “Twari dufite agakozi k’akarokore, yarandebaga akabona ndarushye. Yaransengeye, iryo joro nari nagiye nambaye nabi ntibyamushimisha. Nsohotse ngiye yinjiye mu cyumba cyanjye aransengera, asengera uburiri bwanjye, asengera icyumba arazenguruka, asaba imyuka impambiriye yose kundekura maze afata Bibiliya ye ayisiga ku buriri bwanjye, maze asaba Imana ko ninjyera muri ubu buriri ntasinzira ndahaye ubuzima bwanjye Yesu.”

Avuga ko ubwo yageraga mu rugo yageze ku buriri maze abura ibitotsi, arebye ku ruhande abona Bibiliya aayifata maze ashakamo inkuru ya Aburahamu agamije kubona ibitotsi.

Ngo yakomeje gushakisha maze agwa ahanditse ibyo gucirwa imanza zijyanye n’ibyo abantu bakoze maze umutima utangira kumurya, atangira kwibaza byinshi. Ngo yakomeje gushakisha uko yagera kuri Aburahamu maze aza kugwa ahandi hantu muri Matayo handitse ngo ‘Kuri uwo munsi azatoranya ihene mu ntama.”

Ngo icyo gihe muri iryo joro yatangiye kwibona nk’ihene maze ahita apfukama atangira kurira cyane avuga ko ari ihene.

Avuga ko bwakeye mu gitondo abari bagize agatsiko babyinanaga baza kumureba, maze abahakanira ababwira ko yakiriye agakiza muri iryo joro maze baratangara ariko bagenda bashidikanya kubyo ababwiye kuko bumvaga bitashoboka ko umuntu nka Kabanda yareka utubyiniro agakizwa.

Avuga ko yahise ashaka ahari urusengero ajyayo uwo munsi, agezeyo bahamagaye abaririmbyi nawe ahita ajya mbere ku ruhimbi, kubera ko atari asobanukiwe ibyo mu rusengero ngo yari aziko haririmba ubonetse wese. Gusa ngo abaririmbyi ntibahise bamwirukana ku ruhimbi ahubwo baramuretse batangira kumwerekera baramufasha aba umuririmbyi.

Pastor Kabanda ashimangira ko yakijijwe akamenya Imana biturutse ku masengesho y’umukozi wo mu rugo.

Kabanda yahise atangira kujya abwiriza abanyeshuri bagenzi be ku ishuri, akomeza kubikora ku bigo yagendaga yimukiraho kugeza abaye pasiteri na magingo aya.

Pastor Julienne Kabanda afatanya n’umutware we Pastor Kabanda Stanley kuyobora Jubilee Revival Assemble Church

Pastor Julienne Kabanda yavuze ko yabaye mu buzima bw’ibyaha mbere yo kwakira agakiza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO