Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nari imbata y’inzoga n’udukobwa maze nza gusanga hari uwo ngomba kuba imbata ye-Apotre Masasu

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, yavuze ibihe bikomeye yabayemo by’ububata bw’ingeso mbi za Sekibi zirimo ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi, avuga ko Imana yaje kumutabara asobanukirwa uwo agomba gukurikira utanga ubugingo buhoraho.

Ibi Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yabigarutseho ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 18 Kanama 2019, ubwo yarimo kubwiriza ijambo ry’Imana mu giterane cy’itsinda ryitwa Shanning Star cyaberaga mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Intumwa y’Imana Masasu wigishije ijambo ‘ry’ububata’ yavuze ko buri muntu agira icyintu cyamubase aho yanakomoje kuri bimwe byari byaramugize imbata mu busore bwe ariko hamwe n’Imana akaza kubyigobotora.

Yagize ati “Nari imbata y’inzoga pe! Narayinywaga ku buryo mu myaka 20 nagiraga gutya ngatitira. Nari imbata y’udukobwa nk’uko bamwe muri mwe mutavukiye mu ijuru mumeze. Nari imbata y’ikinyoma n’ubwoba bwinshi bw’ahazaza hanjye.”

Akomeza avuga ko yaje gusanga ari mu buyobe maze afata umwanzuro wo gukurikira Imana akaba imbata yayo aho gukomeza kuba imbata y’ibidafite umumaro.

Ati “Naje gusanga aho gukomeza kuba imbata y’ikindi kintu hari n’undi ngomba kwemera, maze musezeranya ko ngomba gukora icyo ashaka, nkagendera mu nzira ze.”

Masasu avuga ko yari umusinzi w’inzoga atarakizwa, none ubu yakijijwe asigaye asinda umunezero w’Imana.

Yavuze ko kubatwa biri ukwinshi, aho bamwe bahitamo kuba imbata nyazo z’umumaro abandi bagahitamo kubatwa n’ibizabajyana mu irimbukiro kubera kutamenya Imana.

Ati “Iyo umuntu afite umwami ntabwo aba umwami wungirije. Agakiza ni ukuba imbata nyayo. Utari imbata ya Yesu aba yarahisemo kwibera imbata y’ibinda birimo itabi, ubwoba, kwikinisha, gukuramo inda n’ibindi."

Yashimangiye ko abahisemo kuba imbata y’ibindi bibabuza umudendezo. Ati “Ubukristo butari ububata ku Mana ni ubuswa, ni ukuvangavanga byica. Ntabwo uzagira umudendezo utari imbata y’ubohora. Ni uguhitamo umutware utwara neza.”

Apotre Masasu avuga ko kuri ubu aho guhakwa n’ikindi cyose, ngo yemeye guhakwa na Yesu Christo kandi akaba anyuzwe n’uburyo ahatswemo.

Ati “Niyo mpamvu njye nahisemo ko aho guhakwa n’inzoga, agahinda n’abantu, nahisemo uzampaka kandi ampaka neza arakabaho. Niyo mpamvu agakiza ari ukwemera Kristo atari nk’umukiza gusa, ahubwo kumwakira nk’Umwami.”

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu

Apotre Masasu akunda gufashwa akabyinira imbere y’ikoraniro mu buryo budasanzwe

Yagaragaje ko no kubyina abyumva cyane

Apotre Masasu yashimangiye ko ahatswe n’umugabo utanga ubugingo buhoraho

Yabyinanye na bamwe mu bagize itsinda rya Shinning Star


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO