Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pastor Julienne Kabanda yatanze ubuhamya avuga uburyo yari ihene inahebeba


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 September 2018 saa 04:10'

"Nari ihene yewe inahebeba nuko Yesu yangiriye neza akangabira agakiza k’ubuntu":Aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Pastor Julienne Kabanda ubwo yatangaga ubuhamya bukomeye bw’uko yakiriye agakiza ndetse n’uko Imana yamurokoye urupfu.

JPEG - 86.4 kb
Pastor Julienne yatanze ubuhamya bukomeye

Pastor Julienne Kabanda,ni umwe mu bagore b’abashumba bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse akaba akundwa n’abatari bake bitewe nuko akunda kwigisha ijambo ry’Imana cyane hakaba hari na benshi bamufatiraho urugero.

Kuwa gatandatu tariki ya 1/9/2018 Ubwo yari umwe mu bari baje gutangiza igiterane cy’iminsi 2 cya Zoe Ministry, cyabereye mu itorero rya FourSquare Gospel Church kumunsi wa 1,Pastor Julienne Kabanda yatanze ubuhamya bukomeye bwatumye benshi bahamya ko Imana igushaka ntaho itagukura.


Pastor Julienne Kabanda ibi yabivugiye mu giterane cyari cyateguwe na Zoe Family Ministries mu mpera z’icyumweru gishize

Mu buhamya burebure uyu mubyeyi yahaye abari aho,yasobanuye uko Imana yakoresheje umukozi wo mu rugo akamutega bibiliya ndetse ikanamurinda impanuka yari irimo abo baririmbanaga indirimbo z’isi.

Mu magambo ye Pastor Julienne yagize ati:”Njyewe nari umuntu uri aho ndi ntacyo bimbwiye,ndabyibuka umunsi umwe hari umuhanzi wo muri Afurika yepfo twari tuvuye gufasha kuririmba ,ndataha naniwe pe,ngo ngere mu cyumba cyanjye nsanga umukozi wo mu rugo yateguye Bibiliya,nkiyifungura mpita nsoma ahantu hari handitse ngo kuri uwo munsi Uwiteka azavangura intama mu ihene,nahise nibaza nti ese ubu ndi ihene cyangwa ndi intama?ntakuzuyaza nahise numva ndi ihene ikimenyimenyi nari nanaraye mpebeba.

Ihene nari nzi imico yazo kuko hari umuturanyi wari uzifite,ihene urayikurura ntabwo igenda,ntabwo zumva pe!

Ubwo nahise numva bindenze muri iryo joro nibwo Zoe yatangiye mu mutima wanjye,numva ko ngomba guhindura inzira nkayoboka iy’agakiza.

Ubwo mugitondo babandi twaririmbanye bazindutse baza kundeba ngo dusubireyo,nahise mbahakanira mbabwira ko ntazasubira ahubwo nahisemo gukizwa,ubwo baragiye nanjye njya gushaka urusengero,mu kanya gato nahise numva inkuru ko bakoze impanuka.Ubu nanjye ntabwo mba nkibukwa,gusa Imana yari imfiteho umugambi kugira ngo uyu munsi nzabe mbahagaze imbere mbabwiriza ubutumwa bwayo”

Nyuma yubwo buhamya benshi baranezerewe ndetse banahamya ko Imana ntaho itakura umuntu nkuko byagiye bigarukwaho na bamwe mu bakozi b’Imana bari aho.

JPEG - 207.6 kb
Pastor Julienne Kabanda n’umugabo we Pastor Stanley Kabanda bakaba abashumba bakuru b’itorero Jubilee Revival Assemble Church

Pastor Julienne Kabanda n’umugabo we Pastor Stanley Kabanda ni abashumba bakuru b’itorero Jubilee Revival Assemble Church rikorera i Remera. Pastor Julienne Kabanda unafite impano y’ubuhanzi, ni umwe mu bakunze kuyobora ibitaramo by’abahanzi n’iby’urubyiruko.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.