Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nanzwe na data, sogokuru arantema, mfatwa ku ngufu nywa urumogi, nyuma byose ndabirenga –Ev. Niyonagira

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Evangeliste Niyonagira Eliane ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple, yavuze ku buzima bugoye yanyuzemo akiri muto, aho yanzwe na Se umubyara na Sogokuru we, mu myaka 17 afatwa ku ngufu bimutera ibikomere byatumye ajya kuba inzererezi anywa ibiyobyabwenge, nyuma aza kwisobanukirwa yakira agakiza, yihangira umurimo none ubu ni umubyeyi witeje imbere.

Uyu muvugabutumwa yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu giterane cy’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi cyiswe ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ giheruka kubera mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bubabaje ariko bunarimo amagambo y’inkomezi Ev. Niyonagira yavuze ko yavutse ari umwana wangwa cyane na Se wamubyaye ku buryo yatangiye gutotezwa akiri muto.

Yagize ati “ Mfite imyaka itanu Sogokuru yarantemye, mu myaka umunani data tugirana ibibazo birenze atangira kungirira urwango ruteye ubwoba.”

Yunzemo ati “[…..] Papa yaratahaga n’iyo wabaga urimo konka ukiri uruhinja washakaga aho uhungira. Njye noneho nari mfite ikosa rikomeye cyane navukanye ryo kuvukana amazuru mabi, ariko yabaye meza mu izina rya Yesu. Ikintu cyose nakoraga nitwaga ikintazi cy’amazuru mabi. Nta cyiza nagiraga mu buzima bwanjye. Nari wa mwana utazi kubwirizwa, ugira ishyaka n’umuhate, nabona ikidatunganye cyose ngahita nibwiriza nkagitunganya ariko nkitwa umushyanutsi.”

Yakomeje avuga ko ubwo buzima bubi yanyuzemo bwamuyoboye ku kunywa ibiyobyabwenge mu rwego rwo gushaka ubuhungiro bw’ibibazo yari abayemo.

Ati “Ubwo buzima bubi nakuriyemo, naje kwisanga bwanshoye mu biyobyabwenge. Umugore mwiza mubona imbere yanyu yanyoye urumogi.”

Avuga ko ubuzima bubi bwakomeje kumukurikirana, ku buryo mu myaka 17 yabuze aho aba ajya kuba mu buzima bwo mu muhanda, ku buryo yanahahuriye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu.

Ati “[…] Noneho aho nkuriye nisanze ntaho kuba mfite. Ndi umwe mu bakobwa babaye mayibobo, naraye ku mabaraza amezi 3 ntoragura ibyo kurya mbonye aho ngaho, nyuma biza no kumviramo gufatwa ku ngufu. Icyo gihe nari mu myaka 17.”

Ev. Niyonagira avuga ko yaje kuyoboka amasengesho, ajya no muri Korali mu itorero rya Evangelical Restauration Church ariko yajya yibuka ko ari mubi agasubira kunywa ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko byamugoye kwiyakira no kwakira ibyamubayeho, ku buryo yahoraga abona abagabo bose ari abagome. Ati “Mu bagabo benshi b’abagome nabonye, nabonye n’undi umwe mwiza.”

Avuga ko yashakanye n’umukunzi we mu buzima bugoye bw’ubukene, aho atangiye kwisobanukirwa yigira inama yo kwihangira umurimo ahereye ku 1000 cy’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “[…] Twari abakene babi cyane, turi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, twishyurirwa Mituweri y’igihumbi, tudashobora kwiyishyurira ubukode, ariko nyuma maze kwisobanukirwa uwo ndiwe, mpita mpaguruka nk’umugore, niyemeza kwihangira umurimo, mpera ku mafaranga igihumbi, njya mu bibina, uyu munsi ndi umugore ufite kampani igeze aharyoshye cyane, ubu ndi ahantu hakomeye sinkiri mayibobo.”

Avuga ko ibyo akora byose bitamwibagije gusenga kuko ubu anabifatanya n’umurimo w’ivugabutumwa, ubu akaba ajya agenda avuga ubutumwa bwiza hirya no hino mu gihugu, aknabigisha kubohoka no kwiteza imbere.

Evangeliste Niyonagira Eliane avuga ko ibikomeye yanyuzemo byamugize umugore ukomeye

Yaje kwisobanukirwa arahaguruka ahanga umurimo none ubu ni rwiyemezamirimo ufite amaduka akomeye muri Kigali acuruza ibintu bitandukanye birimo n’’imyambaro igezweho

Kuri ubu ubucuruzi abufatanya n’umurimo w’ivugabutumwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO