Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nambajimana wahoze ari Padiri yasabye anakwa umukunzi we mu birori byaranzwe n’amarangamutima menshi

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Nambajimana Donatien wahoze ari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke, Diyoseze ya Cyangugu yasabye anakwa umukunzi we Souvenir Alphonsine bamaze igihe bakundana, bakora ibirori byaranzwe n’amarangamutima menshi.

Ibirori bya Nambajimana Donatien n’umukunzi we Souvenir Alphonsine byabereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2019.

Ibirori bya Nambajimana byitabiriwe n’imbaga y’abantu biganjemo abo mu miryango yabo ku mpande zombi ndetse n’inshuti n’abandi bari baje kwihera ijisho ubukwe bw’uwo bitaga Padiri.

Umuhango wo gusabira Nambajimana waranzwe n’udushya dutandukanye, aho mu gihe cyo gutanga impano yahamagaye abo mu muryango wo kwa Sebukwe maze abaririmbira indirimbo ishima uburere bahaye umukunzi we, ibintu byatumye imbamutima ziyongera ku batashye ubu bukwe.

Wari umunsi udasanzwe kuri Nambajimana Donatien n’umukunzi we

Nambajimana wari wagaragagaraga nk’uwasabwe n’ibyishimo, arangije kuririmbira umukunzi we n’abo mu muryango wamwibarutse, yafashe ijambo ashimangira ko ari ibintu by’igitangaza kuri we kuba agiye kubana na Souvenir, umukobwa avuga ko yaranzwe n’imico myiza kuva mu buto bwe.

Nambajimana Donatien yasezeye ku busaseridoti mu Ukuboza 2018. Yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezeye ya Cyangugu, ubu ni umukirisitu usanzwe mu Itorero Angilikani.

Nambajimana na Souvenir barasezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2019 mu muhango uri bubere mu Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera aho aba bombi basigaye basengera.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango

Umuryango wa Donatien ubwo wakiraga impano yawugeneye

Souvenir Alphonsine asohorwa na basaza be

Amafoto: Isimbi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO