Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Naje mu rusengero ngendera mu mbago umukozi w’Imana andambikaho ibiganza ntaha nigenza-Ubuhamya bukomeye

Ubwanditsi , 1 month ago

Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye akaba umushumba w’itorero rya ZeraphathHoly Church mu Rwanda bamuzaniye umugabo witwa Nzeyimana Frederk imyaka 9 abana n’umumuga bwo kutagenda aho yagenderaga mu mbago maze arasengerwa asubirayo yigenza nkuko biri mu buhamya nyiri ubwite yitangira.

Bwana Nzeyimana Frederk yarambitsweho ibiganza n’umunyabitangaza Bishop Harerimana Jean Bosco ahita akira

Bwana Nzeyimana Frederk mu buhamya atanga avugako yaramaze imyaka 9 agendera mu mbago kubera kubana n’ubumuga bwo kutagenda noneho ubwo yari murugo aryamye iwe mu karere ka Huye yumva kuri Radio umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco arimo abwiriza ijambo ry’Imana maze arizera bituma ahaguruka ajya gushaka uyu mukozi w’Imana amusanga murusengero mu masengesho maze amurambikaho ibiganza ahita akira ajugunya imbago .

Muri aya magambo Nzeyimana Frederk yagize ati:"Mu by’ukuri naje gusenga hano murusengero rwa Zeraphath Holy Church njyendera kumbago ariko maze gusengerwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco nahise nkira imbago ndazijugunya ntaha nigenza kugeza magingo aya".

Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye akaba umushumba w’itorero rya ZeraphathHoly Church mu Rwanda rifite ikicaro mu karere ka Rubavu rikagira n’ishami mu mujyi wa Kigali ndetse agakora n’ivugabutumwa mu buryo butandukanye bw’itangazamakuru ah agira ikiganiro kitwa"Ijambo ribohora" kijya gikorekeramo imirimo n’ibitangaza bikomeye .

Iki kiganiro gitambuka kuri Tv 1 kuwa kabiri kuva kw’isaha ya saa yine z’ijoro kugera saa tanu z’ijoro(10h00-11h00) ndetse no kuwa gatandatu kuva kw’isaha ya saa tatu n’igice kugera saa yine n’igice(21h300-22h30).

Itorero rya Zeraphath Holy Church riyobowe n’uyu mukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco rikorera mu karere ka Rubavu no mumugi wa Kigali aho buri wa gatatu no ku cyumweru nyuma ya saasita kw’ishami ry’i Kigali riherereye i Nyamirambo ahitwa mu Miduha baba bari mu masengesho naho kw’ishami ry’i Kigali bakaba birirwa mu masengesho buri wa gatatu no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe naho nyuma ya saasita hakaba igiterane cy’amasengesho kandi ibi bihe byiza by’ububyutse bikaba bijya bikorekeramo imirimo n’ibitangaza by’Imana kuburyo bukomeye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO