Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nabonibo, umuhanzi wa ’Gospel’ mu Rwanda, yiyemerera ko ari ’umutinganyi’ kandi ngo arabishimira Imana

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Albert Nabonibo, umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana, yagiye ku mugaragaro yemeza ko akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bahuje igitsina gabo (Ubutinganyi), avuga ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko ntakundi yabigenza.

Nabonibo uvuga ko avuka mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo azwi cyane mu ndirimbo ‘Umenipenda’, “Sogongera” n’izindi. Yatangiye kumenyekana muri 2014.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Albert Nabonibo yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru yihamiriza ko ari umutinganyi kandi ko ari ubuzima amazemo imyaka myinshi.

Kuba umutinganyi kwe ngo ntibimubuza kuba yaririmbira Imana, kuko nk’umuhamagaro wo kuririmba ngo yawutangiye akiri mu mashuri yisumbuye aho yari umuririmbyi mwiza muri Korali.

Ashimangira ko mu mashuri yisumbuye yaryamanye n’abasore benshi nawe atibuka umubare. Ati “Abo twaryamanye Sinavuga umubare ariko ni benshi.”

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, ariko ntabwo yemera gushyingira abakundana baba bifuje kubana ari ab’igitsina kimwe.

Nabonibo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uko ateye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina atari ibintu yize ari mukuru, ko ahubwo uko yagiye akura yagiye yisanga ari ko ameze, akunda abo bahuje igitsina.

Nabonibo wavukiye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali avuga ko nta na rimwe yigeze akundana n’abakobwa mu mabyiruka ye.

Ubutinganyi mu madini ni ’sakirirego’ (sacrilège)

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina, ni ikintu kidasanzwe kumva.

Amadini menshi avuga ubutunganyi nk’icyaha gikomeye kandi kidasanzwe. Nabonibo akunda gusenga kandi ni akaba n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana, avuga ko mu nsengero naho abameze nkawe bahari.

Ati "Barahari benshi ndetse cyane ahubwo! N’uko abantu batinya [kwigaragaza] kubera imyumvire itandukanye, ariko barahari benshi cyane no mu rusengero barimo kuko ni ubuzima busanzwe".

Bibiliya igaragaza uko Ubutinganyi Imana yagiye iburwanya yivuye inyuma. Twavuga nko mu cyanditswe mu Abarewi 20:13

Hagira hati “Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.”

Kuki Nabonibo yemeye kuvuga uwo ari we?

Nabonibo w’imyaka 35 avuga ko igihe cyose yabayeho abihisha ariko ubu yumva igihe kigeze kandi yumva ko abantu bakwiye kubona ko ari ibintu biriho kandi bisanzwe.

Ati: "Numva n’abandi bameze nkanjye badakwiye kugira ubwoba, bakwiye kumva ko ari abantu nk’abandi."

Nabonibo avuga ko azi neza ko hari benshi batabyakiriye neza ndetse hari abatangiye kumwibasira, ariko ngo nta yandi mahitamo uretse kubana na bo.

Ati: "Harimo abagutuka, ngo uri ikigoryi, wataye ubwenge, wasaze! Hari n’ababyakira bacye, nkanjye mfite umuvandimwe wanjye wabyakiriye, tubiganiraho akantera na ’courage’".

Nabonibo avuga ko nubwo azi neza ko ashobora kutongera gutumirwa kuririmba, ariko we azakomeza gusohora indirimbo z’Imana kandi agakomeza ubuzima.

Ati: "Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo bazajya bagira ukundi babigenza nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi".

Umuririmbyi wa Gospel, Albert Nabonibo wiyemerera ko ari umutinganyi ubikoze igihe kirekire


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO