Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nabaye umunywarumogi, mba umusinzi, tukajya tujya kugura indaya, nza kubona imbaraga za Yesu Christo-Pastor Karangwa

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Pastor Karangwa Aimable ni Umushumba Mukuru w’itorero Cornerstone Temple akaba ari nawe warishinze afatanyije n’umufasha we. Ni itorero rikorera Batsinda- Kagugu mu Mujyi wa Kigali. Yavuze byinshi byerekeye ubuzima yakuriyemo yarabaye imbata y’ibyaha, kugeza n’aho yajyaga kugura idaya asambaga.

Ibi byose Pastor Karangwa Aimable uyobora itorero Cornerstone Temple yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Iyobokamana cyavugaga ku nzira ndende yanyuzemo yashibutsemo imbaraga zo gutangiza itorero.

Pasiteri Karangwa avuga ko yabaye mu ngeso mbi mu gihe cy’ubusore bwe aho ngo yabijyanwemo na bagenzi be bagendanaga.

Yagize ati “Mu buto bwanjye nabaye mu buzima bugoye cyane. Nagize inshuti mbi zidafite umumaro, nizo akenshi zagiye zinjyan mu nzira zidasobanutse.”

Avuga ko yatangiye kunywa uiabi afite imyaka 14 ubwo yari umunyeshuri. Icyo gihe ngo ni bagenzi be bamushishikarizaga kurinywa nawe kugira ngo abisangemo neza atangira kurinywa atyo.

Ati “ Natangiriye ku muti umwe nza kugenda ndimenyera ngera no ku ipaki yose, itabi risanzzwe naryo ndarirenga ngera ku rumogi. Nararunyweye kugeza aho mbaye inzobere nkamenya aho rugurirwa, mbese nabaye umunywarumogi ntaranagira imyaka 17.”

Pasiteri Karangwa avuga ko ubuzima bw’ingeso mbi babugize umuco, bakajya barara mu tubyiniriro baba abasinzi ruharwa ku buryo banywaga amayoga bamara gusinda bakajya kugura indaya basambanya.

Ati “ Natangiye kujya no mu tubyiniro ntangira gusinda bikomeye. Ntabwo nzigera nibagirwa umunsi umwe twagiye mu kabyiniriro turasinda tujya gushaka indaya. Hari ahantu twazifatiraga imbere y’akabari. Twarayibonye imwe turi batatu tuyimanura ahantu munsi y’amashuri.”

Pasiteri Karangwa avuga ko iryo joro yagize amahirwe akomeye kuko abandi basambanyije iyo ndaya agezweho kuko yari we wari gusorezwaho, ngo iyo ndaya iramwangira.

Pasiteri Karangwa agira inama urubyiruko zo guhitamo inshuti kuko ngo inshuti zigira imbaraga nyinshi ku mibereho yawe.

Ati “ Burya ubuzima witwayemo mu gihe cy’urubyiruko bukugiraho ingaruka iyo umaze gukura.Inama naha urubyiruko ni ukumenya guhitamo inshuti kuko inshuti mugendana zigira imbaraga ku mibereho yawe. Niba ugiye guhitamo inshuti, banza urebe uko zimeze, bigufashe kumenya uko uri bugendane nazo.”

Pastor Karangwa Aimable ni Umushumba Mukuru w’itorero Cornerstone Temple


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO