Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

‘Mutubabarire twabakojeje isoni!’ Abapasiteri birukanwe muri Zion Temple bashakaga guhirika Gitwaza baricuza

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Bamwe mu bapasiteri n’aba Bishop birukanwe mu itorero rya Zion Temple nyuma yo gutahurwa ko bacuraga umugambi wo gushaka guhirika Umuyobozi Mukuru waryo Apotre Dr Paul Gitwaza, basabiye imbabazi mu ruhame mu giterane cyitwa Revival Festival, bavuga ko ari ‘Satani wabinjiriye akabashuka’.

Igiterane Revival Festival aba bagabo basabiyemo imbabazi cyabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2019.

Abasabye imbabazi ni bamwe mu ba Bishop n’abapasiteri bari mu itsinda ryiyomoye ku buyobozi bw’itorero rya Zion Temple bagamije guhirika umuyobozi mukuru waryo Apotre Dr Gitwaza, ariko ntibyabakundira.

Mu mpera z’Umwaka wa 2016 ndetse no muri 2017 nibwo hatangiye kumvikana umwuka mubi mu itorero Zion Temple aho abari ibyegera by’Umuyobozi Mukuru w’itorero Apotre Dr Paul Gitwaza byari byishyize hamwe mu mugambi wo gushaka kumuhirika ku buyobozi.

Icyo gihe byateje umwuka mubi ndetse n’igikuba mu itorero, havugwa byinshi kuri Apotre Dr Gitwaza, ariko nyuma haza gutahurwa ko ari bamwe mu bayobozi b’itorero babiri inyuma, hafatwa umwanzuro wo kubirukana mu itorero.

Tariki 7 Gicurasi 2017 nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko aba Bishop 6 birukanwe mu itorero bidasubirwaho. Aba birukanwe ni; Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick , Bishop Richard Muya na Bishop Kaberuka .

Icyo gihe byaje kumenyekana ko aba bagabo bari bamaze gutangiza itorero ryitwa ‘World Revival Centre’ mu buryo bw’ibanga, bagashinjwa kugumura abakristo ba Zion Temple bashaka kubajyana muri iryo torero ndetse ngo banakwirakwizaga ibihuha basebya Apotre Dr Gitwaza.

Ubwo bari muri iki giterane cyiswe Revival Festival cyabaga kuwa 04 Kanama 2019, nibwo Bishop Claude Djessa Berger wavuze mu izina rya bagenzi be bafatikanyije umugambi wo gushaka guhirika Apotre Gitwaza bari bafatanyije kuyobora itorero rya Zion Temple, yahagaze imbere y’imbaga agaragaza ko bicuza ibyo bakoze, anasaba imbabazi Imana, abayoboke ba Zion ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Bishop Claude Djessa Berger ni wasabye imbabazi mu izina rya bagenzi be bafatanyije yari kumwe na Bishop Muya na Bishop Bienvenue anavuga ko abandi batabonetse nka Bishop Vuningoma Dieudonne na Bishop Kaberuka nabo bicuza ibyo bakoze ndetse bakaba basaba imbabazi

Bishop Claude Djessa Berger ni wasabye imbabazi mu izina rya bagenzi be bafatanyije umugambi wo kwiyomora kuri Zion Temple

Bishop Claude Djessa Berger yavuze ko Imana yo mu ijuru ari yo izi ibyo bakoze n’ibyo batakoze, agaragaza ko atari ‘abamarayila’, asaba imbabazi z’ibyo batitwayemo neza mu myaka irenga 20 bari bamaze muri Zion Temple.

Yagize ati “Njyewe ndetse n’aba bahagaze hano (Bishop Muya na Bishop Bienvenue), hari na Bishop Dieudone na Bishop Kaberuka batabonetse, Imana yo ubwayo niyo izi ibyo twakoze. Ntabwo turi abamalayika, ariko turabasaba imbabazi.”

Yunzemo ati “Bamwe muri mwe muratuzi tutaraba Revival Centre muratuzi dukorera Imana muri Zion Temple hamwe n’abandi bene data [….]”

Yakomeje agira ati “Twatangiriye ku karago, kugeza mu kwaguka hirya no hino ku Isi kwa ririya torero. Twaje mu gihugu kitari gifite imbaraga kubera amateka yacyo. Icyari kituzanye kwari ukubwiriza urukundo, kwiyunga n’Imana no kwiyunga na mugenzi wawe. Ibyo nibyo twamavugaga mu myaka 20 yose tubwiriza, ariko Satani aza kuza aratwinjirira.”

Ashimangira ko batitwaye neza maze baza gutandukira bitandukanya n’umukozi w’Imana, baramusebya ariko ubu baricuza.

Ati “Ntitwitwaye uko byari bikwiriye imbere y’Imana n’imbere yanyu, imbere y’igihugu n’imbere y’Isi yose. Abakozi b’Imana ntabwo bashwana, n’ubwo bagira ibyo batumvikanaho baragaruka bakiyunga, bakababarirana, umwenda wanduye bakawufurira mu muryango. Ntabwo batukanira ku ruhimbi, mu itangazamukuru, ntabwo bagambanirana cyangwa ngo bace ibyuho mu bantu babarememo ibice, ibyo sibyo twari dukwiye gukora, ariko twarabikoze.”

Avuga ko bakoze byinshi byasebeje itorero ariko ngo igihe kirageze ngo bahabwe imbabazi.Ati “Twarabababaje mutubabarire!Twarabababaje, twabakojeje isoni, kubera imyitwarire yacu, itorero ryarasuzuguwe muri uyu murwa no muri iki gihugu, twaritanyaguye hagati yacu kurusha n’abatizera, ibyo twigishaga sibyo twakoze, ubu ngubu dutangiye iyi nzu nshya, turabasaba imbabazi, mutubabarire.”

Mu minsi ishize ubwo Apotre Dr Paul Gitswaza yagiranaga ikiganiro na RTV, yagarutse ku buhemu yakorewe n’aba bagabo yari yarazamuye akabagira aba Bishop, avuga ko byose byatewe n’uko yabagiriye icyizere akabirunduriramo.

Yakomeje avuga ko ibyamubayeho byamuhaye isomo rikomeye ndetse binamwereka ko yakoze ikosa ryo kwizera abantu akabimariramo.

Ati “Byarantangaje cyane ku buryo nasanze ariryo kosa nakoze rikomeye ryo kwizera umuntu nkamwirunduriramo kandi byamfashe igihe kwizera ko umuntu abeshya kuko nakuriye mu muryango utabamo ikinyoma, sinari nzi ko umuntu abeshya kandi abeshwa. Icyo kintu cyarantangaje cyane aho umuntu aguhimbira ikintu wamureba mu maso akaba ari wowe ugira isoni.”

Bishop Claude Djessa Berger na Bishop Bienvenue bari mu bahoze ari ibyegera bya Apotre Gitwaza mbere yo kwirukanwa muri Zion Temple

Apotre Gitwaza aherutse kuvuga ku buhemu yakorewe n’aba bapasiteri bamusabye imbabazi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO