Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Perezida wa Korali Abarinzi waguye mu mpanuka yashinguwe mu marira n’agahinda - Amafoto na Video

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Mushimiyimana Rachel wari Umuyobozi wa Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave, uherutse kugwa mu mpanuka yabaye ubwo iyi Korali yerekezaga mu murimo w’ivugabutumwa mu Majyepfo, yasezeweho bwa nyuma n’imbaga y’abamuherekeje mu muhango wo kumushyingura. Ni umuhango waranzwe n’amarira n’agahinda.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo mu bakunzi ba Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave ndetse n’abakirisitu muri iri torero hatashyemo inkuru y’inshamugongo y’impanuka aba baririmbyi bakoze berekeje mu ivugabutumwa i Gitwe mu Majyepfo, Mushimiyimana Rachel wari umuyobozi wayo agahita yitaba Imana.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Nzeri 2019, aho ahagana saa tanu z’igitondo imbaga y’abantu by’umwihariko abo mu itorero rya ADEPR bafatanyaga nawe umurimo w’ivugabutumwa, bari bateraniye mu rugo rwa Nyakwigendera, ku Gisozi.

UKO BYARI BIMEZE MU MUHANO WO GUSEZERA BWA NYUMA KURI NYAKWIGENDERA MUSHIMIYIMANA

Ni umuhango waranzwe n’amarira menshi ndetse n’agahinda, aho bamwe mu nshuti za hafi za nyakwigendera ndetse n’abo mu muryango we batarabasha kubyakira.

Mu mbaga y’abaherekeje nyakwigendera Mushimiyimana, harimo abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe, abaririmbyi ba Korali Abarinzi bakoranaga umurim0o w’ivugabutumwa, abakirisitu ba ADEPR y’umwihariko ku Mudugudu wa Kumukenke muri Paruwasi ya Gasave yabarizwaga ndetse n’abapasiteri banyuranye bo muri iri torero.

Bamwe mu bafashe ijambo muri uyu muhango barimo abo baririmbanaga muri Korali Abarinzi, bagarukaga ku mirimo myiza yaranze nyakwigendera Mushimiyimana akiri kuri iyi si, bagashimangira ko bizeye ko azahita ajya mu ijuru nta gushidikanya.

Bavuze ko yari umubyeyi w’indashyikirwa, warangwaga n’imico myiza, wabanaga n’abantu bose neza ndetse weraga imbuto zikwiriye abihannye.

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu rugo iwe ndetse no mu rusengero, umuhango wo kumushyingura wakomereje i Rusororo.

Nyakwigendera Mushimiyimana asize umugabo n’ abana bane, harimo n’uruhinja rw’amezi abiri yari ahetse ubwo bakoraga impanuka ariko ntirwagira icyo ruba.

Mushimiyimana Rachel witabye Imana tariki ya 14 Nzeri 2019, azize impanuka, yavutse 16/6/1985 akaba apfuye afite imyaka 34 y’amavuko.

Nyakwigendera Mushimiyimana yaguye mu mpanuka y’imodoka yibirinduye ubwo Korali Abarinzi yayoboraga yerekezaga mu ivugabutumwa i Gitwe

Yari amarira n’agahinda mu muhango wo kumusezeraho

Yaherekejwe n’imbaga y’abantu biganjemo abo bakoranaga ivugabutumwa muri ADEPR

Kari agahinda n’amarira gusa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO