Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musenyeri Rukamba yavuze ku Bihayimana basambanya abana n’ibihano bikarishye byabashyirweho

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda,yavuze ku bihano bikarishye Kiliziya Gatolika yashyiriyeho abihayimana bahamijwe gusambanya abana n’ubutinganyi birimo no kubambura inshingano z’ubupadiri.

Uyu mushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Igihe cyagarutse ku ngingo zitandukanye.

Mgr Rukamba yabigarutseho mu gihe hadasiba kugaragara mu bitangazamakuru bamwe mu bihayimana muri Kiliziya Gatolika, bafatirwa mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, gufata ku ngufu no gushuka abana bakiri bato bakabangiza.

Kubera ubukana no gufata intera kw’iki kibazo, byatumye Umushumba Mukuru wa Kiliziya, Papa Francis, atumiza inama i Vatican yitabiriwe n’abakuru b’inama z’Abepiskopi, aho u Rwanda rwahagarariwe na Musenyeri Rukamba.

Mgr Rukamba avuga ko iyi nama yavuyemo umwanzuro ukarishye w’uko ‘Umupadiri n’undi wihayimana wese wafashe abana atyo, kwihanganirwa ari zero. Ni ukuvuga ko ahanwa iyo umufashe uramujyana ukamuha ubuyobozi bw’igihugu cyawe.

Ati “Uramujyana ukamuha ubucamanza bw’igihugu cyawe urimo, hanyuma niba bimufashe koko uwo muntu bakamuvana mu bupadiri. Bavuga ko na wa Musenyiri wabimenye ntiyerekane uwo muntu, ntamurege na we bagomba kumuhagarika nk’Umusenyeri wa Diyosezi runaka.”

Muri iyi nama byagaragaye ko abantu benshi cyane 99%, bavugwaho ibyo gusambanya abana ari Abapadiri cyangwa Abafurere bashaje, abandi baba bakiriho ugasanga ni abasaza bafite imyaka 70.

Mgr Rukamba avuga ko mu Rwanda atari ikintu kigaragara cyane, bitewe n’impamvu zirimo kuba abanyarwanda batinya no kubivuga.

Yagize ati “Ariko ntabwo ari ikibazo kigaragara ku buryo wakwerekana abantu koko bafashwe n’abapadiri ari abana bato. Birashoboka wenda ko hari umuntu wagira ati umukobwa mukuru w’imyaka 16, 17 yabyaranye na padiri ariko si ikibazo kigaragara nk’ikibazo gikomeye kugeza ubungubu, wenda kizaza ariko ntago ari ikibazo gikomeye ubungubu”.

Akenshi ibikorwa by’abapadiri basambanya abana bivugwa cyane mu Burayi, Amerika y’Amajyepfo, Aziya n’ahandi ugereranyije no muri Afurika aho ugasanga bitarafata intera ndende.

Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO