Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musenyeri Kambanda yambikiwe ’Indangabubasha’ mu Rwanda mu muhango waranzwe n’ibirori bikomeye-Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’, akaba ari ubwa mbere umuhango wo kuyambikwa ubereye ku butaka bw’u Rwanda.

Uyu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Rulindo muri Arkidiyosezi ya Kigali kuri iki Cyumweru ukaba warayobowe na Musenyeri Andrezej Jozwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda, ari kumwe na Karidinali Peter Turkson.

Kuwa 29 Kamena 2019, ku munsi mukuru w’abatagatifu Petero na Pawulo, Papa Fransisko yahaye umugisha Indangabubasha ‘Pallium’ (soma paliyumu) ahita anazishyikiriza Abepiskopi bakuru (Arkiyepiskopi) bashya mirongo itatu n’umwe.

Muri abo bitabiriye ibyo birori i Roma, umunani bari ab’umugabane wa Afurika, harimo Musenyeri Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali.

Indangabubasha yambitswe Musenyeri Kambanda ni ikimenyetso cya liturujiya cy’icyubahiro n’icyitangamabwiriza mu ntara ya Kiliziya mu Rwanda, akaba yarayambitswe ku ntugu.

Abandi ba Arkiyepiskopi u Rwanda rwagize bambikiwe Indangabubasha i Roma, ariko kuva mu 2015 ubwo Papa Francis yagennye ko Arkiyepiskopi mukuru azajya ashyikirizwa Indangabubasha na Papa, i Roma, ariko akazayambikirwa n’Intumwa ya Papa muri Arkidiyosezi ashinzwe.

Nyuma yo kwambikwa Indangabubasha, Musenyeri Kambanda yibukije ijambo rya Papa Francis yababwiye ubwo bajyaga guhabwa indangabubasha, asaba buri wese kurizirikana no kurikurikiza.

Ati “Yadutumye kuba abahamya ba Kristu aho turi hose, ubuzima bukaba ubuhamya bw’ukwemera n’urukundo rw’ivanjiri, icya gatatu tukaba abahamya b’impuhwe n’imbabazi”.

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwo kwiyunga no kubabarira ari bwo bwubatse Kiliziya, umuryango w’abemera n’umuryango w’abanyarwanda muri rusange, ashimangira ko ubusabe bwa gatatu bwa Papa bufite aho buhuriye n’urugendo abanyarwanda barimo.

Ati “Ni ukwamamaza imbabazi, gusaba imbabazi no kuzitanga kugira ngo twubake umuryango w’abakristu Kiliziya kandi dutange umusanzu wacu wo kubaka igihugu umuryango w’abanyarwanda wunze ubumwe”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, wari mu bitabiriye uyu muhango yavuze ko kuba Indangabubasha ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuyobozi’, kandi bikaba ari byo n’u Rwanda rushyize imbere, bisobanuye ko leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika, babonye igihango cy’uko ubufatanye bwabo bugomba kuba ntamakemwa kuko bahuriye ku ipfundo rikomeye ry’ubumwe n’ubuyobozi bwiza.

Ati “Ubumwe ku gihugu cy’u Rwanda ni ishingiro ni ipfundo ryo kubaho. Ubuyobozi bwiza ni intego twiyemeje, ni umusingi twubaka, ni icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo kandi tudatatira”.

Minisitiri Shyaka yijeje Kiliziya Gatolika ubufatanye busesuye, ayisaba gukomeza kubaka no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bumaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Ati “Abaturage bacu bamaze kugera ku kigero kiza cy’imyumvire, ikibaraje ishinga ni iterambere ryabo mu byiciro byose by’ubuzima”.

Akanyamuneza kari kose kuri Musenyeri Antoine Kambanda nyuma yo kwambikwa Indangabubasha

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrezej Jozwowicz, niwe wambitse Musenyeri Kambanda Indangabubasha

Ni ibirori byitabiriwe n’imbaga y’Abakirisitu

Abapadiri benshi ndetse n’Abepiskopi bitabiriye uyu muhango wabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Ni umuhango wabereye muri Paruwasi ya Rulindo

Musenyeri Andrezej Jozwowicz yambika Musenyeri Kambanda Indangabubasha

Byari ibirori bibereye ijisho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka yijeje Kiliziya Gatolika ubufatanye bwa leta

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO