Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musenyeri Dr Gahima yagaragaje agahinda gakomeye abashumba baterwa n’ingo zisenyuka

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini muri Itorero Anglican, Dr Gahima Manasseh yavuze ko babajwe n’umubare w’ingo zisenyuka mu Rwanda ariyo mpamvu biyemeje gukaza inyigisho zigamije kubaka umuryango.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo kurahiza abanyamuryango 32 bashya b’Umuryango Fathers Union uhuriza hamwe abagabo bo mu Itorero Anglican mu Rwanda, wari uyobowe na Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini Dr Gahima Manasseh.

Musenyeri Dr Gahima yavuze ko nk’abashumba batewe impungenge n’umubare munini w’ingo zisenyuka mu Rwanda.

Gahima yavuze ko gusenyuka kw’ingo guterwa no kudahabwa inyigisho nyazo zijyanye n’uburyo umuryango uyoborwa kugira ngo ukomeze kuba ubereye Imana n’abantu.

Yagize ati “Ingo zisenyuka dufite agahinda kazo twese. Kimwe mu nshingano aba bantu bari burahirire harimo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, kugaragaza amahoro, kurera abana bagakura banga ihohoterwa kuko ibyo nibyo bituma umuryango nyarwanda uba mwiza.”

Musenyeri Gahima yavuze ko inyigisho batanga muri Fathers Union zifite umumaro wo guhindura imyumvire y’abagabo mu ngo zabo, bagakora ibishimwa n’Imana.

Ati “ Iyo umuntu yahinduye imitekerereze agira ibyiringiro, agatangira gukoresha neza ubwenge Imana yamuhaye, ubuzima bwe burahinduka akamenya ko Imana yabaremye ifite intego ko bagomba kubyaza umusaruro bakora ibyo aribyo byose”.

Musenyeri Gahima yashimangiye ko urugo ruyobowe neza nta hohoterwa ribamo, ndetse n’abarukomokaho bagakura bafite icyerekezo kizima.

Bamwe mu bagabo bari mu muryango wa Fathers union bemeza ko inyigisho baherwa muri uyu muryango ubafasha gusigasira imibereho myiza y’ingo zabo.

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu itorero Anglican, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko abagabo aribo bakwiye gufata iya mbere mu gusana ingo zabo.

Umuryango Fathers Union ufite intego zo kubaka urugo rwubakiye ku witeka, kuba abagabo batoza abana babo kubaha Imana bagendera ku mategeko yayo. Uyu muryango umaze imyaka 11 ukorera mu Rwanda

Umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69, bigeze mu 2018 zikuba inshuro 19 zigera ku 1311.

Abagabo 32 nibo barahiye nk’abanyamuryango bashya ba Fathers Union

Musenyeri Gahima yavuze ko inyigisho batanga muri Fathers Union zifite umumaro wo guhindura imyumvire y’abagabo mu ngo zabo, bagakora ibishimwa n’Imana.

Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko abagabo aribo bakwiye gufata iya mbere mu gusana ingo zabo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO