Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Musanze : Imwe mu makorali akundwa na benshi yizihije isabukuru y’imyaka 20 no kumurika Album ya 3 y’amashusho -Amafoto

Ubwanditsi , September 2018

Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze muri Paruwasi ya Muhoza yakoze ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 no kumurika Album ya 3 y’amashusho.

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 no kumurika Album ya gatatu y’amashusho byabereye mu gitaramo gikomeye cyabaye ku cyumweru kuwa 16 Nzeri 2018 ,kuva kw’isaha ya saa munani z’umugoroba kirangira saa kumi n’ebyiri (14h-18h00) mu mujyi wa Musanze kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima .


Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye hirya no hino mu gihugu

Iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 no kumurika Album ya gatatu ya korali Goshen kitabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye impande n’impande z’igihugu doreko iyi korali imaze kwigarurira imitima ya benshi ,kikaba cyararirimbyemo abaririmbyi nk’itisnda ryo guhimbaza Imana riytwa Lewis Vocal Band, Bosco Nshuti ndetse na Deo Munyakazi umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda ,aba bose bahuje imbaraga na korali Goshen bakora igitaramo gikomeye cyanyuze abitabiriye.

Iki gkorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 korali Goshen imaze ibayeho no kumurika Album ya gatatu cyabimburiwe n’igiterane cy’ivugabutumwa cyatangiye Kuva kuwa kane taliki ya 13 Nzeri 2018 aho mu minsi yacyo ya mbere cyaberaga ku rusengero rwa ADEPR Muhoza aho babarizwa mu gihe kuwagatandatu cyabereye kuri Stade y’akarere ka Musanze gitangijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwavuye kurusengero rwerekeza ahubatse Stade Ubworoherane ndetse hanatangirwa ubwisungane mu kwivuza ku miryango isaga 100 itishoboye .



Korali Goshen ya ADEPR Musanze yizihije isabukuru y’imyaka 20 inamurika Album DVD 3 kumugaragaro

Nkuko byari biteganijwe ku munsi wo ku cyumweru ubwo iki giterane cyasozwaga nibwo korali Goshen yakoze ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakora umurimo w’Imana aho umwe mu bamaze imyaka myinshi muri iyi korali yavuze ubuhamya bw’uburyo yatangiye ari iy’abana batoya bishuri ryo ku cyumweru maze uko imyaka yashiraga bagenda bakura kugeza ubwo bavuyemo Goshen y’ubu ngubu.

Imbere y’imbaga y’abantu ndetse n’imbere y’ubuyobozi bw’itorero korali Goshen iserukiwe n’abuzukuru bayo mu mwambaro mwiza bakase umutsima nk’ikimenyetso cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ndetse banafungura Album DVD ya gatatu imurikwa ku mugaragaro abantu batangira kuyigura.

Mu gusoza iki giterane benshi bahamije ko cyagenze neza cyane ndetse banishimiye ibikorwa korali Goshen imaze kugeraho mu myaka imaze ibwiriza ubutumwa ,cyane cyane bishimira ko hari benshi bahindutse kubera ivugabutumwa ry’iyi korali.


Bwana Kamanzi Danny umuyobozi wa korali Goshen

Bwana Kamanzi Danny umuyobozi wa korali Goshen mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bashima Imana cyane kubw’imigendekere myiza y’igiterane cy’ivugabutumwa bateguye

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :"Iigitarane cyacu cyagenze neza kuva kumunsi wa mbere kugera kuwanyuma kuko cyabonetsemo abantu bakira agakiza noneho kuwagatandatu twifatikanya n’ubuyobozi bw’itorero n’ubwinzego za Leta dukora urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge tugeze kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze tuhakorera igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa tunumvas ubuhamya bw’abantu bahoze mu biyobyabwenge bukenye ku cyumweru dukora igitaramo twizihiza isabukuru y’imyaka 20 tunamurika Album y’amashusho ya gatatu birumvikana ko ibintu byose byagenze neza cyane ".

Kanda hano urebe inkuru ifitanye isano n’iyi :
http://iyobokamana.com/slider/article/musanze-korali-goshen-yafashije-police-guhashya-umwanzi-inafasha-minisiteri-y-ubuzima-kuvuza

REBA ZIMWE MURI IZI NDIRIMBO ZA KORALI GOSHEN NSHYA:

Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo

Mugabo Benjamin ushinzwe iterambere muri Goshen Family Choir niwe wavuze amateka arambuye ya korali Goshen

Evangeliste Nshizirungu Emmanuel niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo


Korali Goshen yakase umutsima nk’ikimenyetso cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20




Abuzukuru ba Goshen bayifashije kwizihiza isabukuru y’imyaka 20




Umuhanzi Bosco Nshuti yanyuze abitabiriye igitaramo Goshen yizihirijemo isabukuru ikanamurika Album DVD 3

Umukirigitananga Deo Munyakazi yanyuze abitabiriye iki gitaramo




Korali Goshen ya ADEPR Musanze yakoze igitaramo gikomeye yizihirizamo isabukuru y’imyaka 20 inamurika Album DVD 3















Iki gitaramo cyanyuze abakitabiriye barafashwa ku rwego rwo hejuru

Amafoto:Stonny -Picture


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO