Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Musanze:Korali goshen yafashije Police guhashya umwanzi inafasha Minisiteri y’ubuzima kuvuza abatagira shinge na rugero-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 September 2018 saa 14:23'

Kuva kuwa kane taliki ya 13 nzeri 2018 ,korali Goshen ya ADEPR Musanze iri mu giterane cy’ivugaubutumwa rikomeye aho mu minsi yacyo ya mbere cyaberaga kurusengero rwa ADEPR Muhoza aho babarizwa mu gihe uyu munsi cyatangijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse hanatangwa ubwisungane mu kwivuza ku miryango isaga 100 itishoboye .

Uru rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mu karere ka Musanze rwaturutse kurusengero rwa ADEPR Muhoza rwerekeza kuri Stade ubworoherane y’aka karere ka Musanze ahakomereje igiterane cy’ivugaubutumwa ryasojwe iyi korali itanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango ijana itishoboye .


Ibiyobyabwenge mu karere ka Musanze byarwanijwe na ADEPR mu buryo bukomeye

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu banzi bakomeye urubyiruko rufite kuko rwugarijwe nacyo nkuko Police y’ u Rwanda idasiba kubivuga ari nako ishishikariza abaturage gufatanya nayo mu guhashya uyu mwanzi bityo Korali Goshen ikaba yifatikanije na police yo muri aka karere ka musanze guhashya no kwamagana ibiyobyabwenge binyuze mu rugendo no mu butumwa bwatambukiye mw’ivugubutumwa bakoze.

Muri iki giterane uyu munsi habonetse abantu batanze ubuhamya bahamiriza imbaga y’abari bateraniye kuri stade Ubworoherane ko bamaze imyaka myinshi bakoresha ibiyobyabwenge ariko ubu bakaba barabiretse basigaye barakiriye agakiza, bakaba barimo bagira inama bagenzi babo bakibikoresha ko ntacyo bimaze usibye kubayobya ubwenge.


Korali goshen ya ADEPR Musanze yakoze igiterane cy’ivugaubutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga ubwisungane kubatishoboye

Si ukurwanya ibiyobyabwenge gusa ahubwo iyi korali yanashyikirije ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) ku miryango ijana itagira shinge na rugero ,ibi bishimangira intego iyi korali yihaye yo gukora ivugabutumwa igendeye kw’ihame yise ngo "Kora ndebe iruta cyane vuga numve.

korali goshen igiterane yateguye kizarangira ku munsi w’ejo ku cyumweru aho kizasozwa hakora gushyira k’umugaragaro DVD Album yabo ya gatatu bise "IMIRIMO Y’IMANA" ndetse bakazanizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakora umurimo w’imana .Iki giterane ku munsi w’ejo kizabera kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima I Musanze kuwa 16 Nzeri 2018 guhera I saa munani z’amanywa(14h00) kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu .

Ibi biroli byo kwizihiza iyi sabukuru korali goshen irafatanya n’abaramyi Lewis Vocal Band, Bosco Nshuti ndetse na Deo Munyakazi umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE CYO KURWANYA IBIYOBYABWENGE NO GUTANGA UBWISUNGANE :






Korali Goshen ya ADEPR Muhoza yifatikanije n’ubuyobozi bwa ADEPR mu ntara y’amajyaruguru ndetse na Police yo muri aka karere ka musanze bakora urugendo n’ivugaubutumwa bamagana ibiyobyabwenge


Muri iki giterane habonetse abantu batanga ubuhamya bw’uburyo bakoreshaga ibiyobyabwenge ku buryo bukomeye ariko ubu bakaba barabiretse none ni abakozi b’Imana




Amakorali atandukanye yo muri paruwasi ya ADEPR Muhoza yafashije Goshen muri iki giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge


Korali Goshen kuri Stade Ubworoherane yataramiye abitabiriye iki giterane barafashwa bikomeye



Abayobozi ba ADEPR mu ntara y’amajyaruguru ,ab’inzego za Leta barimo Police n’ingabo hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa muhoza bitabiriye iki giterane cyo guhashya ibiyobyabwenge murubyiruko





Korali Goshen yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 100 itishoboye byishimirwa cyane n’inzego za Leta

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.