Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Musanze :Goshen Family Choir iteguye igiterane gikomeye kizasozwa bizihiza isabukuru y’imyaka 20


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 September 2018 saa 04:19'

Goshen Family Choir ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Musanze, iteguye igiterane gikomeye kizaberamo ivugabutumwa ritandukanye birimo kwamagana ibiyobyabwenge ,gufasha abatishoboye no kumurika Album DVD hamwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi korali imaze igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakorera Imana.


Goshen Family igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20

Ni mu giterane kizamara iminsi ine kibera m’umugi wa Musanze aho hateganijwe n’ibikorwa byo kurwanya no kwamagana ibiyobyabwenge k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza, ndetse no gushyikiriza abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Biteganijwe ko guhera kuwa 13/Nzeri 2018 na 14 Nzeri 2018 hazaba ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana k’urusengero rwa ADEPR Muhoz arurim’umugi wa Musanze. ibi bitaramo bizajya bitangira I saa kumi nimwe z’umugoroba bisozwe I saa mbil iz’ijoro.

Naho kuwa 15 Nzeri 2018 hakazakorwa urugendo rwo kurwanya no kwamagana ibiyobyabwenge ruzitabirwa n’urubyiruko rwose rutuye ndetse n’urukorera m’umugi waMusanze. N’urugendo ruzatangirira kucyicaro cy’itorero ADEPR Musanze Isaa saba z’amanywa rusorezwe kuri Stade ubworoherane ahazatangirwa ubutumwa butandukanye n’inzego za leta ndetse n’iz’itorero rya ADEPR mu Rwanda.

Kuri uwo munsi kandi muri Stade ubworoherane Goshen ifatanijen’andi ma Korali akorera umurimo w’Imana I Musanze bazataramira abazitabira ikigikorwa bose muri Stade Ubworoherane ya Musanze.

Igikorwa gisoza ibindi aricyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Goshen imaze ikorera Imana kizabera kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima I Musanze kuwa 16 Nzeri 2018 guhera I saa munani z’amanywa(14h00).

Ibi biroli byo kwizihiza iyi sabukuru bizabera mu gitaramo Goshen izafatanya n’abaramyi Lewis Vocal Band, BoscoNshuti ndetse na Deo Munyakazi umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda. Muriikigitaramo Goshen izaboneraho gushyira k’umugaragaro DVD Album yabo ya gatatu bise IMIRIMO Y’IMANA.Kwinjiramuri ibi bitaramo byose biteganijwe ni ubuntu.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Ubuyobozi bwa Goshen buvuga ko bwiteguye bihagije ibi bikorwa kandi ko bizeye kuzagira ibihe byiza.

Inshamake y’amateka ya Goshen Family Choir

Ahagana muri 1995 nibwo itsinda ry’abana bato batangiye umurimo w’uburirimbyi.bamaze imyaka itatu yose bakiri abaririmbyi baririmba mu materaniro y’abana gusa (Sunday School) muri 1998 mu kwezi kwa munani italiki 15, nibwo bemerewe gukora umurimo w’Imana nka Chorale yemewe n’itorero ADEPR mu Rwanda bahitamo kwitwa Goshen bisobanura umusozi w’ubuhungiro. Uhereye ubwo bemererwaga n’itorero gukora umurimo ub ubamaze imyaka 20 bakorera Imana.

Goshen ubu ifite abarrirmbyi barenga ijana yakoze ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa mu myaka makumyabiri ishize , birimo kwigisha inzira nziza y’agakiza gufasha abatishoboye ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge m’urubyiruko rw’u Rwanda .

Goshen yasohoye imizingo itanu y’indirimbo z’amajwi ndetse n’imizingo ibiri y’indirimbo z’amashusho.

Ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri bakazamurika umuzingo wa gatatu w’indirimbo z’amashusho.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.