Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Muhire Nzubaha yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Asante Mungu’ igaragaramo umukobwa w’uburanga ukora kuri Televiziyo Rwanda-YIREBE HANO


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 September 2018 saa 07:47'

Muhire Nzubaha ni umuhanzi umaze igihe gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa magingo aya ari gukora cyane aho noneho yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Asante Mungu’ iri mu rurimi rw’Igiswahili.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ya Muhire Nzubaha hagaragaramo umukobwa w’uburanga ukora kuri Televiziyo Rwanda. Uwo mukobwa Tumusiime Juliet akaba ari umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda aho akora mu kiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live kiba buri ku Cyumweru mu gitondo.

Amashusho y’iyi ndirimbo ya Muhire ari gukundwa cyane mu Rwanda ndetse by’akarusho muri Tanzania naho abakoresha ururimi rw’Igiswahili bayikunze cyane dore ko itangazamakuru ryaho ryatangiye kuyivugaho.


Umuhanzi Muhire Nzubaha arakataje mw’iterambere rya Muzika ihimbaza Imana

Muhire Nzubaha yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko amashusho y’iyi ndirimbo yayakoreye muri Uganda ayatunganyirizwa na Producer Karenzo wa hano mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko amashusho ya ’Asante Mungu’ yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda mu mujyi wa Kampala ahitwa Munyonyo, ku kiyaga cya Victoria n’i Jinja ku ruzi rwa Nile. Nyuma y’iyi ndirimbo, Muhire Nzubaha avuga ko agiye gukora cyane akageza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, ibihangano bye bikarushaho kuzana benshi kuri Yesu Kristo.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YE ‘ASANTE MUNGU’








Amashusho y’iyi ndirimbo ya Muhire Nzubaha agaragaramo Tumusiime Juliet akaba ari umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda ,akaba yarafatiwe ku kiyaga cya Victoria

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.