Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mufti w’u Rwanda yanenze Abayisilamu bahagarika ibyaha mu gisibo cyarangira bakabisubiramo

Ubwanditsi , 2 months ago

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yanenze Abayisilamu bareka ibyaha mu gihe cy’igisibo, cyarangira bakabisubiramo, ababwira ko Umusilamu nyawe ari utagomera Imana.

Ibi Mufti bihumbi w’u Rwanda, Sheik Hitimana yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yageneraga uutumwa ibihumbi by‘Abayisilamu bari bateraniye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ubwo bari mu muhango wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr).

Mu butumwa yatanze, Sheik Salim Hitimana yavuze ko Umuyisilamu wese akwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu bintu bitanogera Imana.

Yagize ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Yanasabye Abayisilamu ko ku munsi w’Ilayidi bagomba kwishima ariko bakirinda kwaya no kurengera cyangwa kugira abo babangamira.

Ati “Muri iri funguro muri uko kwinezeza abantu birinde kwaya no kurengera kandi birinde no kugira uwo babangamira”

Bamwe mu baganiriye na Iyobokamana bemeza ko hari bagenzi babo bitwararika mu gihe cy’igifungo aariko cyarangira bakamera nk’abaciye ikiziriko akaba aribo usanga bivuruguta mu byaha.

Ati“Hari aho usanga mu gifungo utubari tubura abakiliya. Ugasanga uburaya busa n’ubugabanutse kubera bamwe muri bagenzi bacu baba babuihagaritse kubera igisibo. Abitwara gutyo ntabwo twabura kubanenga baradusebya bakanasebya idini yacu.”

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Abayisilamu basabwe kwirinda icyaha igihe cyose

Imvura yazindutse igwa i Kigali yatumye ubwitabire bw’uyu muhango bugabanuka


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO