Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu Rwanda hagiye kubera inama nyafurika yimakaza ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya, izitabirwa n’abavugabutumwa b’ibikomerezwa

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ihuza urubyiruko n’abayobozi barenga 1.000 baturutse mu bihugu birenga 25 biga ku buyobozi bushingiye kuri Bibiliya.

Iyo nama nyafurika yiswe ‘African Biblical Leadership Forum/ABLI’ igiye kuba ku nshuro ya 9, ikaba yaratangiriye bwa mbere i Addis Ababa muri Ethiopia mu mwaka wa 2010.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center izatangizwa tariki 23 Ukwakira 2019, ikazabanzirizwa n’inama y’urubyiruko rwo mu Rwanda rurenga 1.000 (ABLI YOUTH) iteganyijwe tariki 19 Ukwakira.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ikaba yitezweho guhuza abayobozi b’ibihugu by’Afurika bakaganira ku buryo bakwifashisha ukuri n’indangagaciro ziboneka muri Bibiliya mu guhangana n’ibibazo bitandukanye Afurika ifite birimo ubukene, ruswa, akarengane, amakimbirane, intambara n’ibindi.

Nyuma y’inama izahuza urubyiruko by’umwihariko, inama nyir’izina izitabirwa n’abarenga 1.000 barimo 200 bahagarariye Amashami y’Umuryango wa Bibiliya ku Isi.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru itangaza ko abazitabira iyi nama bazaba barimo abahagarariye za Guverinoma, Sosiyete Sivile, abikorera, amashuri makuru na kaminuza, amadini n’indi miryango y’iyobokamana, impuguke, n’abavuga rikijyana bo muri Afurika ndetse no ku yindi migabane.

Umuyobozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari nawo wateguye iyo nama, Musenyeri Kambanda Antoine, yatangarije ko iyi nama ari umugisha ku Rwanda na Afurika muri rusange kuko ishishikariza abayobozi gukurikiza indangagaciro zimakaza ubudakemwa mu mico no mu myifatire ku bayobozi n’abaturage.

Yagize ati “Inama igiye kubera mu Rwanda izarangwa no gushishikariza abayobozi kugira intego zo guharanira ahazaza harangwa n’ibyiza n’impinduka nziza zigaragara mu nzego zitandukanye ku mugabane w’Afurika.”

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bugaragaza ko mu myaka 9 iyi nama imaze ikorwa, yabaye urubuga abayobozi b’Afurika bahuriraho bakaganira ku ruhare rw’indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya mu kurwanya ruswa n’ubukene, kwimakaza ubunyangamugayo, kwirinda amakimbirane no guharanira ubutabera mu miryango.

Mu banyacyubahiro bazitabira iyo nama harimo uwahoze ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Isakazabumenyi muri Nigeria Prof. Jerry Gana, Dr. Umujyanama wa Perezida wa Kenya Rev. Sam Kobia, Rt. Lord Paul Boateng wabaye Ambasaderi w’u Bwongereza muri Afurika y’Epfo, Umuvugabutumwa mpuzamahanga Pasiteri Richard Duane Warren (Rick Warren), ba rwiyemezamirimo b’abagore bakomeye muri Afurika Ndidi Okonkwo Nwuneli na Caren Wakoli, n’abandi.

Umuyobozi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari nawo wateguye iyo nama, Musenyeri Kambanda Antoine

Umuvugabutumwa ukomeye cyane ku Isi, Pastor Rick Warren, nawe azitabira iyi nama

Bishop John Rucyahana ari mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO