Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Mu mafoto meza atangaje reba ibihe bikomeye byaranze Ambassadors of Christ muri Amerika unamenye amateka akomeye yabo


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 August 2018 saa 03:06'

Korali Ambassador Of Christ ni korali imaze kubaka imitima ya benshi kubera ubutumwa bwiza buba bukubiye mu nidrimbo zabo.

Iyi korali ikaba yarakoze ivugabutumwa mu bice byinshi bitandukanye by’isi ndetse ikaba mu minsi ishize yari iherutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yarui yagiye gukorayo ivugabutumwa.

Kuva ku itariki 01 Kanama 2018 kugera kuwa 20 Kanama 2018, Korali Ambassadors of Christ yari iri mu ruzinduko rw’ivugabutumwa yagiriye muri Leta ya Texas, imwe mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika,ikba yarahakoreye ibitaramo bisaga bitanu mu mijyi itandukanye.

Amateka ya Ambassadors of Christ
Ambassadors of Christ choir, ni umutwe w’abaririmbyi babarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu no hanze yacyo. Ni korali yanditse amateka mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zagiye zikora ku mitima ya benshi by’umwihariko ikaba ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirim: Birashoboka,Solange, Hoziana, Mureke mukunde, Imirindi y’Uwiteka, Kuki wabyemeye, Iwacu heza, Mtegemee Yesu, Nimekupata Yesu, Imirimo yawe, Hari igihugu, Reka dukore,Ibyo unyuramo, Umunsi ukomeye, Hejuru mu kirere n’izindi nyinshi.

Korali Ambassadors of Christ yatangijwe mu mwaka wa 1995 itangizwa n’itsinda rito ry’abaririmbyi 25 bari bayobowe na Mbanda Steve wari umuyobozi mukuru. Kuri ubu iyi korali igizwe n’abaririmbyi 35 baboneka umunsi ku wundi ariko wabariramo abayiririmbyemo bose n’abakirimo bakaba bagera kuri 60.


Ambassadors of Christ mu rugendo rw’ivugabutumwa

Korali Ambassadors of Christ yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe igihugu cyari kivuyemo (Yatangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994). Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi korali bwibanze ku gusana imitima ndetse no guteguza kugaruka kwa Yesu Kristo

Nyuma yaho Ambassadors of Christ choir yaguye amarembo ijyana ubutumwa bwiza mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse bajya no kure yarwo. Mu bihugu bamaze kuvugamo ubutumwa bwiza harimo: Zambia, Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’abandi. Aho hose umugambi wari umwe kandi Imana yagiye ikora ibikomeye, benshi bagahemburwa ndetse abandi bakakira agakiza.

Korali Ambassadors yabonye message nyinshi hirya no hino ku isi zitanga ubuhamya budasanzwe bw’umurimo Imana yakoze mu buzima bw’abantu benshi. Iteka iyo tubyumvise, twumva ari ugukomeza guha Imana yacu icyubahiro”

Korali Ambassadors of Christ ni imwe mu zikunzwe cyane mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba, ibi bikaba bigaragazwa n’uburyo indirimbo zayo zikurikiranwa cyane kuri Youtube dore ko hari izimaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni ebyiri, bikagaragazwa kandi n’uko yakiranwa urugwiro ndetse ikishimirwa birenze iyo yakoze ibitaramo hanze y’u Rwanda. Mu Rwanda ho biba ari akarusho na cyane ko ibitaramo byayo, usibye kwitabirwa n’abantu ibihumbi baturutse hirya no hino mu gihugu, bikunze no kwitabirwa na benshi mu bayobozi bakomeye hano mu Rwanda.
Amafoto yaranze urugendo rwa Ambassadors of Christ muri Amerika

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.