Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu kwemera Imana kwanjye ntabwo u Rwanda na Afurika byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika bifite ubushobozi bwo kubaho neza nk’ibindi bice by’Isi, aho kuba ibihora biganyira amahanga bisaba ubufasha.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ubwo yari amaze gutaha imidugudu y’icyitegererezo ya Karama yubakiwe abatishoboye bahoze batuye mu manegeka.

Ni imidugudu igezweho yatujwemo imiryango 240, ikaba ifite ibyangombwa nkenerwa bitandukanye birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, amashuri, ikigo mbonezamikurire y’ abana bato, amashuri abanza n’ ayisumbuye afite ubushobozi bwo kwakira abana 1100 n’ibindi.

Perezida yashimangiye ko iyi midugudu Abanyarwanda biyujurije ari ikimenyetso cy’uko bashoboye ndetse ko bifitemo ubushobozi bwo gukora ibituma babaho neza bivuye mu mbaraga zabo.

Yavuze ko atazigera na rimwe yeemeranya n’abavuga ko u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange baremewe kubaho mu bukene aho bagomba kubaho bateze amaboko baganyira amahanga.

Yashimangiye ko mu myemerere ye yemera ko Imana itaremye u Rwanda na Afurika kugirango bibeshweho n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Mwibwira ko Imana yaremye isi, abantu ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora biganya, bisabiriza, bikennye? Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo ntabwo birimo."

Yunzemo ati " Mu nyigisho njye nzi zo kwemera ni ukuvuga ngo muri wowe, njyewe harimo ubushobozi, uburenganzira, byo kumera neza nkuko abantu bakwiye kuba bamera neza aho baba bari hose.”

Yavuze ko kuba hatashywe uwo mudugudu ugezweho ufite agaciro ka miliyari zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ari ikigaragaza ko kwibohora atari amagambo.

Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko Afurika n’u Rwanda bakennye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO