Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu gutangiza igiterane cya Grace Room, Julienne Kabanda yavuze ibigwi umugabo we afatwa n’ikiniga asuka amarira -Video

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umushumba w’itorero Jubilee Revival Assemble Church Pastor Julienne Kabiligi Kabanda unabifatanya no kuyobora umuryango wa Grace Room Ministries, yatangije igiterane gikomeye cyiswe “Your Glory Lord’’ kizamara iminsi 3 mu Mujyi wa Kigali, ashimangira ko ibikorwa bye mu murimo w’Imana byashibutse ku neza n’umutima w’umugabo we Pastor Kabanda Stanley bafatanyije kuyobora itorero.

Ni igiterane cy’amateka muri uyu mwaka cy’iminsi 3 cyatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo, kikazasozwa ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019, kikabba kiri kubera kuri Petit Stade i Remera.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane, waranzwe n’ubwitabire budasanzwe aho abantu bari bakubise buzuye impande zose za Petit Stade.

Iki giterane kiri kwitabirwa n’abashumba banyuranye barimo Pastor Kabanda Stanley akaba ari nawe wabimburiye abandi kwigisha ijambo ry’Imana ku munsi wa mbere, Apostle Sosthene Serukiza, Pastor Mazimpaka Hortence, Rev Dr Antoine Rutayisire, Apostle Alice Mignone, Pastor Muhire Fidele, Pastor Christine Gatabazi na Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ari nawe uzakiyobora kugeza kirangiye.

Ubwo yatangizaga iki giterane kitezweho kuzagaragaza gukora kw’Imana, Pastor Kabanda uyobora Grace Room yatangiranye amashimwe ku Ku Mwami Mana, wamuhaye iyerekwa ry’iki giterane, ashimangira ko yizeye ko icyubahiro cy’Imana kigiye kugaragara ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ni amashimwe akomeye, ni umunezero mwinshi, nta mvugo mfite nabivugamo kubera ko ya minsi 3 y’icyubahioro cy’Imana mu mujyi wa Kigali no ku isi hose, uyu munsi wa mbere duhaye Imana icyubahiro.”

Yavuze ko uzitabira iki giterame iminsi yose, kikarangira adahindutse azaba afite ibindi bibazo byihariye. Ati “ Niwitabira iminsi 3 y’iki giterane ugataha uko wari umeze uzaba ufite utundi tuntu. Ndahamya neza ko wabyanga wabyemera, ni igihe cy’icyubahiro cy’Imana kandi iyi kije kinesha intege nke.”

Ubwo yahamagaraga umwigisha wa mbere, ari nawe mugabo we, Pastor Kabanda Stanley, yabanje gufata akanya amuvuga ibigwi, amarangamutima aramufata asuka amarira.

Yagize ati “[…] Ni umwe mu bagabo b’Imana ntabona uko navuga, ndavuga uwo tubanye mu nzu imwe wanshatse akankura iwacu, tukaba tumaranye imyaka 16. Nkizwa naje nshaka Imana cyane, navuye mu Isi nyivuyemo, nza kuri Kristo mushaka cyane, kuva umunsi wa mbere nkandagiza ibirenge byanjye mu rusengero, ari mu bantu ba mbere nabonye nk’abakozi b’Imana. Kuva icyo gihe yamfashe akaboko, yaramfashije cyane, yaranyizeye.”

Yakomeje avuga ko umugabo we adasanzwe, ngo kuko ari umuntu wita cyane ku rugo rwe, akaba ari umuntu udaterwa ipfunwe no kuba yakora imirimo ifatwa nk’iy’abagore mu gihe we (Julienne) yagiye mu murimo w’Imana.

Pastor Kabanda Stanley nawe mbere y’uko atangira kwigisha ijambo ry’Imana yavuze ko ari mu bagabo bahiriwe n’urushako ngo kuko afite umugore wabaye indashyikirwa mu buzima bwe.

Pastor Julienne Kabanda yasutse amarira

REBA VIDEO YOSE HANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO