Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu burokore ni mu ndiri y’abantu badashaka gukora, niyo mpamvu benshi bakennye - Prophet Sultan

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rifite icyicaro i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, avuga ko hari benshi bagendera mu bigare byo kwitwa abarokore bakabe ibigande ntibagire icyo bakora, bakumva ko bakoresha umwanya munini mu masengesho Imana ikabakorera ibyo bifuza.

Uyu muvugabutumwa umaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera imyigishirize ye ndetse n’ubuhanuzi, avuga ko imyumvire ya kirokore inagira uruhare mu kutubahiriza gahunda za leta no gushaka gusugura ubuyobozi.

Ibi Prophet Sultan Eric yabigarutseho mu nyiogisho yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, ubwo mu itorero rye bari mu gitaramo cyo kuramya bashima Imana, banizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rubohowe.

Mu nyigisho ze uyu mushumba yibanze ku ruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu, aho yagaragazaga ko Imana ishyigikira umuntu ukora akiteza imbere akanateza igihugu imbere.

Prophet Sultan yanenze bamwe mu bavugabutumwa bigishaga inyigisho zikura abantu imitima, zivuga ko Imana igiye kuzana imperuka, ashimangira ko zari inyigisho zatumaga abantu badakora.

Ati “Imana ihabwe icyubahiro ko yampaye ubutumwa bwiza bwo gufasha Abanyarwanda gutuza Bimwe mu bintu byabuzaga Abanyarwanda amahoro harimo no kumva ko Iman ije kuturimbura. Bimwe mu bintu byatumaga abanyarwanda badakora, harimo no kumva ko Imana ije kuturimbura. Bimwe mu byatumaga abanyarwanda badakora harimo guhora bafite ubwoba ngo imperuka iraje.”

Yavuze ko abahanuraga ko abahoraga bahanura imperuka batakoreshwaga n’umwuka w’Imana ko ahubwo bakoreshwaga n’umwuka wa Satani.

Prophet Sultan yakomeje anenga abiyita abarokore, ashimangira ko abenshi bigira ibigande bakihunza umurimo bishyingikirije ko ngo bazasenga Imana ikabakorera byose bifuza.

Ati “Maze imyaka isaga icumi mu burokore ikintu nabizeho ni kimwe, ni abantu bikunda cyane. Mu burokore ni mu ndiri y’abantu badashaka kugira icyo bakora, ndetse badashaka kugira icyo bakorera abandi, bagahungira mu burokore ngo bumvise ko Imana izabikora. Niyo mpamvu benshi bakennye.”

Ashimangira ko ubukristo bwo guhora mu nsengero butuma nta abantu batagira icyo bamarira igihugu.

Ati “[….] Abarokore batinya kwiga, batinya gukora ibintu bikomeye bategereje Mesiya ko azabikora. Ibaze abantu bose babaye batyo! Ubwo burokore tubureke ntabwo ari ubwo muri Bibiliya ahubwo ni idini.”

Yanagaragaje ko akenshi abantu bigira abarokore usanga aribo badakurikiza gahunda za leta, bakanasuzugura ubuyobozi, avuga ko abakora batyo baba basuzugura amategeko y’Imana, ngo kuko ubuyobozi bushyirwaho n’Imana.

Prophet Sultan ugira inyigisho zitavugwaho rumwe, yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi. Icyo gihe abashyitsi bahanurirwaga batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha byashize, iby’ubu n’iby’ahazaza.

Prophet Sultan avuga ko abenshi mu biyita abarokore badakora bibwira ko Imana izabakorera ibyo bakagombye kuba bakikorera


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO