Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu bihe nari ndi mu gahinda nta kindi cyamaraga umubabaro uretse inzoga_ Pastor Jean-Désiré

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Pasiteri Jean Désiré Ntawiniga wo mu Itorero Zion Temple, avuga ko ubwo yari mu bihe bikomeye by’akababaro yannywaga inzoga nyinshi mu rwego rwo kwimara agahinda.

Ibi Pastor Jean Désiré Ntawiniga yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, ubwo yageneraga ubutumwa bw’ihumure abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muvugabutumwa yagaragazaga ko umuntu ku giti cye ariwe umenya uburemere bw’agahinda cyangwa umunezero afite, bityo akaba ari nawe uba ufite mu biganza uko agomba kubyitwaramo.

Uyu mukozi w’Imana ukunda kugaruka cyane ku buhamya bw’inzira y’inzitane yanyuzemo mu rugendo rwe rwo gukizwa, avuga ko yivuruguse mu ngeso mbi kubera ibikomere yari yaratewe ahanini n’abapasitoro bagenzi be ariko Imana iza kumukura muri iryo sayo ibicishije mu nshuti ye.

Pastor Jean Désiré yemeza ko ibikomere umuntu yatewe n’agahinda bishobora gutuma ata umurongo, ariko ngo kumugarura mu murongo si ukumucyaha no kumwuka inabi ahubwo ngo aba akeneye umwegera akamuba hafi akamuhumuriza.

Yagize ati “Niba umuntu agahinda ke akamarwa no kunywa inzoga witinyuka kuzimwima cyangwa kumucyurira ngo yabaye umusinzi. Burya niwe uzi ikimumara agahinda cyangwa ikikagabanura.”

Uyu muvugabutumwa yahise yitangaho urugero, akomoza ku buhamya bwe bukomeye bw’ibizazane yanyuzemo bikamukura mu gakiza bimushora mu ngeso mbi zirimo kuba umusinzi no gusambana ku rwego rwo hejuru.

Ashimangira ko yagiye muri izo ngeso ashaka aho guhungira agahinda n’ishavu ryari ryaratashye umutima we.

Ati “Njyewe mu bihe narindi mu gahinda ntakindi cyamaraga umubabaro zari inzoga. Umuntu Imana yakoresheje ngo ngaruke yaje atanshiraho iteka, yaje atansaba kuzireka. Twaricaraga tugasangira, tukaganira kandi akirinda kunzanaho ibya Yesu, kuko twari kubipfa.”

Avuga ko uburyo bwiza bwo guhumuriza umuntu cyangwa kumuha ubujyanama atari ukumuciraho iteka uhutiyeho ko ahubwo umwegera ukajya umuganiriza gahoro gahoro, umusengera ari nakoumubaza ikibazo afite yakubohokera ukaboneraho gutangira kumugira inama.

Ati “Abarokore benshi rero kubera batigeze bigishwa gukora ubujyanama (counselling) ahita aguciraho iteka, ahita akubwirako urimbutse, ntabwo mu by’ukuri azi agahinda ufite nta nubwo azi uburyo yagufasha.”

Yunzemo ati “Iyo ugiye gufasha uwo muntu wirinda kuvuga kuri icyo kintu arimo gukora, ijambo aba acyeneye ni ‘Humura nshuti ndacyagukunda, komera nturi wenyine.’, ‘Nzakuba hafi igihe cyose.’”

Pastor Jean Désiré ashimangira ko ibikomere bishobora guhindura umuntu, bikamushora mu ngeso mbi zitandukanye,gusa ngo umuti ntabwo uwagize ibikomere aba igicibwa ahubwo araganirizwa.

Yagize ati “Umuntu nababara, mubwire neza, mube hafi, irinde kumubuza kubabara muburyo ashaka kubabaramo, ahubwo umusengere wiherereye Umwuka Wera azagenda akugira inama z’icyo wakora.”

Yasoje asaba abafite ibibazo binyuranye kugira ihumure kuko Yesu abazzi kandi akaba abumva .

Ati “Humura akababaro kawe ni wowe ukazi ariko na Yesu arakazi, niwe wenyine wakumva, niwe waguhumuriza, humura nshuti, komera cyane , ibyo bibazo urimo hari umunsi uzitera hejuru!”

Pastor Jean Désiré ashimangira ko ibikomere bishobora guhindura umuntu, bikamushora mu ngeso mbi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO