Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mu bakozi b’Imana harimo ibinyoma, mafia n’ intambara zirenze iza politike _ Pasiteri Jean-Désiré

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Pasiteri Ntawiniga Jean-Désiré Hullet uvuga ko yanyuze muri byinshi byagiye bimukura mu gakiza, ashimangira ko no mu bakozi b’Imana habamo intambara zirenze izo muri politike, ibintu avuga ko byagize uruhare rukomeye mu kwanga umurimo w’Imana kugeza n’aho aguye akaba imbata y’ibyaha.

Ibi Pasiteri Jean-Désiré yabigarutseho mu buhamya burebure yagiranye na Igihe bugaragaza ibizazane yahuriye nabyo mu murimo w’Imana ndetseno hanze yawo byatumye agira ibikomeree bikomeye byabaye intandaro yo guhungira umurimo w’Imana mu isayo y’ibyaba.

Uyu mugabo w’imyaka 43 uvugako amaze imyaka 16 mu buhamya bwe agaragaza agahinda gakomeye iyo ageze ku bikomere yagize atewe na bamwe mu bapasiteri bakoranaga umurimo w’Imana, aho byatumye mu mwaka wa 2015 arindimuka agasa n’uzinutswe.

Avuga ko yagize ibyago apfusha umugore we wari utwite imfura yabo, mu kujya kumushyingura ntihagira umupasiteri n’umwe mubo bakoranaga umuherekeza ariko ngo icyamutunguye kuruta byose ni ukuntu yavuye gushyingura agasanga yirukanwe mu itorero aho yigishaga muri Zion Temple ishami rya Butare.

Yagize ati “Naje kugira ibyago umugore wanjye Anita Niyuhire twari tumaranye amezi icyenda yicwa n’impanuka yabereye i Burundi, atwite umwana wacu w’imfura.”
“Nyuma yo gushyingura umugore wanjye i Burundi kuko niho impanuka yebereye, nagarutse ku murimo w’Imana ngiye gufungura ibiro nakoreragamo ku itorero, umunyamabanga wacu arambwira ati pasiteri mukuru yahinduye iserire yaravuze ngo umurimo wari ufite aha wararangiye uzasubire ku bakohereje.Nagize agahinda gakomeye, ndavuga nti mfushije umugore uyu niwe wakampumurije none aranyirukanye?”

Akomeza avuga kongo akimarakwirukanwa n’umuyobozi wa Zion i Butare,ngoyahise asabaubuyobozi bukuru bw’itorero bumwohereza kujya gukomeza kwiga tewolojiya muri Afurika y’Epfo n’ubwo naho yahageze ibintu bikamubana bibi kurushaho.

Yagize ati “Ngezeyo barankunda, baranyishimira bangirira umuyobozi w’abanyeshuri, bampa n’akazi ndigisha […] Iryo torero ryari riyobowe n’abazungu naryo nasanze ririmo ibibazo, uwariyoboraga yaravugaga bose bagaceceka ntihagire utinyuka kumubaza ati ibi ukora nibiki?
Kubera kwa kutihanganira amafuti kwanjye natangiye kujya mubwiza ukuri ku byo nabonaga bitari byiza akora, maze aranyanga kugeza ubwo yampaye amasaha 24 ngo mbe mvuye muri icyo gihugu, yanyirukanye mu masaha y’ijoro, mu mbeho ikomeye yanga ko mfata n’ikote ryanjye ngo nifubike.”

Pasiteri Jean-Désiré avuga ko mu matorero habera ibintu bibi byinshi ko ahubwo bicecekwa ntibigere hanze.

Ati “Singiye kubeshya buriya abakozi b’Imana biriya bibazo byo gucikamo ibice mu matorero harimo ibinyoma byinshi, harimo intambara zirenze n’iza politike harimo mafia. Njye rero ukuntu navutse mvuga ibintu uko biri.”

Pastor Ntawiniga Jean-Désiré ashimangira ko ibikomere yatewe n’abapasiteri bakoranaga umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple , byamubereye intandaro yo kugwa, asubira mu businzi n’ubusambanyi yahozemo atarakizwa.

“Ibintu byatumye nyerera nkagwa ni ibikomere, nari nsigaye njya mu rusengero simfashwe bigeze muri Kamena 2015 mbwira Imana nti mbivuyemo, ndavuga nti ndasubira mu byo nahozemo, ndasubira mu nzoga kandi ninzinywa nzazinywera ku mugaragaro. Ubupasiteri mbutereka hasi kuko nari nzinutswe.”

Mu mpera za 2018 nibwo Pasiteri Ntawiniga yongeye kwakira agakiza, agaruka mu murimo w’Imana abifashijwemo n’umuntu w’inshuti ye.

Ashimangira ko Yesu ariwe wongeye kumusanga, amuvura ibikomere byose yari afite, ko atagomba kureba abantu.

Pasiteri Ntawiniga Jean-Désiré avuga ko mu bakozi b’Imana harimo ibinyoma, mafia n’ intambara zirenze iza politike


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO