Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

More Worship yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere ibumbatiye amashimwe yaho Imana yakuye abantu ikabaha agakiza -Yumve hano


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 September 2018 saa 07:31'

More Worship yashinzwe n’umuhanzikazi Diana Kamugisha abicishije mu muryango yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise ngo "NTIDUTSINDWA " yumvikanamo amagambo yo gushima Imana aho yakuye abantu ikabazana munzu yayo,iyi ndirimbo ihuriyemo abahanzi benshi babarizwa muri iyi minisiteri ya More Worship.

Iyi ndirimbo ishyizwe hanze ibanzizriza igikorwa gikomeye kiswe More Worship Breakfast kizahuriza ahamwe abahanzi bose bagasangira bagasabana bagahugurwa kuby’uyu murimo bakora ,iki gikorwa kikaba kizaba mu mpera z’iki cyumweru .

Indirimbo "Twari mw’isayo y’ibyaha " yambere ishyizwe hanze na More Worship iririmbye mu njyana ya Rumba yumvikanamo abahanzi nka Diana Kamugisha,Job Batatu,Ndinzwenimana Isaie ,Deborah ,Rebecca Niyonsaba Willy Karuta n’anamndi benshi bagize More Worship Ministries .

UMVA INDIRIMBO NTIDUTSINDWA BY MORE WORSHIP MINISTRIES:

Iyi ndirimbo yumvikanama amagambo agaruka ku gushima Imana kuba yarakuye abantuahantu habi ikabiyegereza bati :"Twari mw’isayo y’ibyaha udukuramo utuzana mu nzu yawe Mana warakoze kandi twegamiye umugabo ukomeye ntidutinya ntidutsindwa na gato".

Bakomeza bagira bati :"Mana niwowe wenyine wadutuye Imitwaro yari yaraduhetamishije kuko naho ibyaha byacu byatukura tukutuku uratweza kandi warakoze kuduha agakiza kuko twariho twihebye tidafite kirengera uraza uraducungura utugarurira ubuzima none niyo mpamvu tudacogora kuko tugufite Mana ".

More Worship nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yabo ya mbere bagiye gukurikizaho guhuriza hamwe abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gikorwa yise ngo "Breakfast" aho aba baramyi bazahurira bagasangira ndetse bakanahabwa amahugurwa ajyanye n’uyu murimo wo kuririmbira Imana bakora .

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries yavuzeko nyuma y’iyi ndirimbo hagiye gukurikiraho igikorwa cyo guhuriza hamwe abahanzibakaganira,bagasabana ndetse bakanahugurwa ku bigendenye n’uyu murimo w’Imana bahamagariwe .


Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries

Muri aya magambo Diana Kamugisha yagize ati:"Iki gikorwa cya Breakfast umuririmbyi wese uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yemerewe kuzazamo aho tuzahura mu gitondo tugasabana ,tukamenyana bisumbuyeho noneho tukanasangira ifunguro rya mugitondo ndetse tukabasha gukirikirana inyigisho n’impuguro tuzahabwa n’inararibonye muri muzika yitwa David Wald kuva mu bwongereza akaba umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya ,uyu akaba afite impamyabushobozi ya Maitrise mu bijyanye n’umuziki".

More Worship "Breakfasht " izaba kuwagatandatu taliki ya 08 Nzeri 2018 ikazabera kuri King Hospitality Guest House iherereye munsi ya Papyrus Kimihurura, kuva kw’isaha ya saatatu za mugotondo kugera saa sita (9h00-12h00).


David Wald kuva mu bwongereza akaba umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya ,uyu akaba afite impamyabushobozi ya Maitrise mu bijyanye n’umuziki" niwe uzahugura abazitabira More Worship "Breakfast"















Bamwe mu baririmbyi bagize "More Woraship Ministries "

UMVA INDIRIMBO TWARI MW’ISAYO Y’IBYAHA BY MORE WORSHIP MINISTRIES:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.