Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mme Sereine NTERINANZIZA yavuze impamvu zamukuye muri ADEPR n’icyatumye ayigarukamo

Ubwanditsi , 3 months ago

Sereine NTERINANZIZA wari yaravuye mu itorero ry’ADEPR agashinga irye,yatangaje impamvu zikomeye zamukuye muri iti torero ndetse n’impamvu zatumye arigarukamo.

Kuri uyu munsi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Iyobokamana.com,Sereine NTERINANZIZA yatanze ubuhamya bukomeye aho yagiye asobanuro uko yigeze kwihana ADEPR nkubusambanyi.

Mu buhamya bweSereine yavuze k’urugendo rwe n’ibyamuteye gusezera muri ADEPR kugeza ubwo ashinze itorero rye Leta ikaza kurifunga agahitamo kugaruka muri ADEPR.

Yagize ati”Impamvu zamvanye muri ADEPR ni 2,ikibazo cya mbere ni Foundation ibiganza by’impuhwe ubuyobozi bwari buri ho ntibwemeraga ntibwemeraga umuntu ushinga ikindi kintu,ndibuka tuyifungura na ADEPR nari nayitumiye uwo munsi batangaza mu rusengero ko umuntu uri buhagere bamuhagarika ubwo ntangira kugirana ikibazo n’abayobozi.”

Akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye asohoka muri ADEPR ari ikibazo cya Dove Hotel(iyi hoteli yateje ikibazo kubera uburiganya n’amanyanga byagaragaye mu kuyubaka ).

Ati”ni nge wajyaga imbere nkangurira abakristu ngo batange amafaranga nti nyuma rero ntangiye kubona ibiri kuba ntangiye kujya mbaza abayobozi uko bimeze biba nk’umwana watangiye guhanga n’umubyeyi nyuma rero haje ibyo gufungwa (kubera ibibazo bya Dove Hotel) mvuye ndavuga nti sinakomeza kwanduza roho yange muri iri torero. ”

yakome ati”Nkisohoka muri ADEPR namaze igihe nsenga nihana ADEPR nk’uwihana ubusambanyi cyangwa ikindi cyaha nkasaba umugabo wange nti nsengera ADEPR igende imvemo kuko narayirotaga nabyuka nkayitekereza.”

“Ikintu cyatumye ngaruka muri ADEPR ni ibintu 2,hari agakiza,n’urugo rwange kuko umugabo yari bunshyigikire ariko yarambwiye ati

Sereine wari Perezida wa korali Philadelifiya yo muri ADEPR Kagarama yasezeye muri iri torero mu kwa 11 mu mwaka wa 2017 gusa ubu akaba yaragarutse muri iri torero
IKIGANIRO KIRAMBUYE NA SEREINE NTERINANZIZA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO