Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Minisitiri Nduhungirehe yijeje umutekano umuririmbyi wa ‘Gospel’ wiyemereye ko ari ‘umutinganyi’

, August 2019

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yijeje umutekano usesuye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Naboniyo Albert, nyuma y’uko yiyemereye ko ari umutinganyi kandi ko abishimira Imana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda hakwirakwiye inkuru y’ubuhamya bw’umuhanzi wa Gospel Naboniyo Albert wihamirizaga ko ari umutinganyi, gusa anagaragaza impungenge ko ashobora kwakirwa nabi muri Sosiyete kubera yari ashyize hanze ubuzima bwe.

Mu kiganiro umuhanzi Naboniyo yari yagiranye na BBC icyo gihe, yari yayibwiye ko azi neza ko hari benshi bazakira nabi kuba agaragaje imiterere ye, ariko ko yari abyiteguye.

Yagize ati: "Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi".

Nyuma y’uko inkuru y’uyu muhanzi isakaye, abantu benshi ntibabivuzeho rumwe aho batanze ibitekerezo binyuranye, bamwe bamunenga bavuga ko ‘ubutinganyi’ atari umuco w’i Rwanda, abandi bagaragaza ko ari icyaha Imana yanga urunuka.

Icyatunguranye ndetse cyanatangaje abantu ni ukuntu umuntu wiyemerera ko ari umukirisitu unaririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana yaba ari umutinganyi, biteza benshi kugira icyo babivugaho n’ubwo abenshi babyamaganiraga kure.

Mu bagize icyo bavuga ku ‘ubutinganyi’ bwa Nabonibo, harimo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe wamuremye agatima ko ntawe uzamuhungabanya amuziza ko ari umutinganyi.

Amb. Nduhungirehe yabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yabishingiye ku ngingo ya 16 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda riha buri wese kugira uburenganzira n’ubwisanzure mu gihugu.

Yagize ati "Abanyarwanda bose bavutse ndetse bahora bareshya mu burenganzira n’ubwigenge. Ivangura ry’ubwoko ubwo ari bwo bwose ndetse n’ibigendanye naryo birabujijwe ndetse bihanwa n’amategeko (Art 16 of the Constitution). Rwose komeza uririmbe unahimbaze Umwami, Albert Nabonibo! Iki gihugu kizakurinda."

Minisitiri Nduhungireye yijeje Albert Naboniyo uburinzi

Umuhanzi wa Gospel, Albert Nabonibo uherutse kwiyemerera ko amaze imyaka myinshi ari umutinganyi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO