Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya kandi usobanukirwe ububyutse icyo ari cyo n’Ibimenyetso biburanga

Ubwanditsi , 3 months ago

Ububyutse ni igihe cy’imbaraga ku bizera n’Umwuka wera. Ni igihe cy’imbaraga n’ubwiza birenze ibyari bisanzwe. Ibyakozwe n’intumwa 2:2-4.

Ububyutse ni igihe cy’ibitangaza birenze ubwenge bw’abantu, ni igihe gisa n’igihe cy’imvura y’umuhindo. Iyo yaguye ihitana ibiti n’amabuye ikajya kubihamba mu Nyanja. Iyo Iiyo mvura iguye ihitana imigogo n’imicafu y’ibyaha, ikabikura mu mitima ikabihamba mu nyanja y’amaraso ya Yesu.

Iyo ububyutse bwamanutse abicanyi bahinduka abavugabutumwa, abasambanyi n’abasinzi baba abanyamasengesho, havugwa ubutumwa buherekejwe n’ibitangaza nko mu gihe cya Yesu. Ijambo rye ryajyanaga n’ibitangaza, abatijejwe n’ijambo bakizezwa n’ibitangaza. Ububyutse bwamanutse ku bigishwa i Yerusalemu burabahindura baba ibitangaza mu isi.

Ibimenyetso by’ububyutse :

1. Butuma abantu bihana cyane bakuzura kwera no gukiranuka kw’Imana. Nehemiya 9:1-2

2. Butuma abantu banga icyaha no kwifatanya n’abanyakibi. Zaburi 1:1-3

3. Buzana urukundo rw’igitangaza n’ubumwe bwinshi, gusangirira hamwe no gufashanya kw’abizera Yesu Kristo. Ibyakozwe n’intumwa 2:43-44.

4. Butuma abakristo bashira ubwoba bw’ubuzima n’ubwanzi bwose, gushira ubwana bwo kutizera no kudatinya ibikangisho bw’umwanzi. Ibyakozwe n’intumwa 5:29-32.

5. Mu bubyutse abantu barasenga biteye ubwoba, batarinze guhatwa cyane, bihinduka umuco. Ibyakizwe n’intumwa 5:12.

Abantu basigara basenga bari mu mihanda, mu masoko, muri za biro, baryamye, insengero ntibazivamo iminsi yose, bakomeza bahicisha. Ibyakozwe n’intumwa 2:46.

6. Haba ibitangaza bitera abantu ubwoba no kumirwa mu batizera, indwara zananiranye zirakira, impumyi, abamugaye, ibiragi n’abandi barwayi barakira mu izina rya Yesu. Ibyakozwe n’intumwa 5:12-16.

7. Mu bubyutse abakristo bakorera Imana nk’ibisazi, baritanga nk’abazuke, bavuga ubutumwa imisozi yose nk’abarimo gusezera isi, batanga ibyabo ku Mana nk’ababihungisha intambara. Ibyakozwe n’intumwa 4:32.

Ububyutse si igihe cy’inzaduka mu isi, si n’imvugo yo gushikuza y’abakristo, ni ibihe byigeze kubaho ku bizera ba kera uhereye mu isezerano rya kera no mu rishyashya kandi byari byarahanuwe n’abahanuzi benshi. Yoweli 2:28 (Yoweli 3:1).

Yanditswe na Fidele GATABAZI/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO