Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya kandi usobanukirwe imvo n’imvano ya Pasika

Ubwanditsi , 5 months ago

Ijambo “Pasika” cyangwa “Passover” mundimi z’amahanga, risobanura “kunyuraho” cyangwa “kurengaho”. Nshimiye yasobanuye ko iri jambo ryagaragaye bwa mbere muri bibiliya mugitabo cyo Kuva 12.


Inkomoko n’ubusobanuro burambuye bwa Pasika

Mvuze gato ku mateka n’impamvu yaryo, Imana yari yagambiriye gukura ubwoko bw’abisirayeli mu buretwa bari bamazemo igihe muri Egiputa. Imana ituma Mose na Aron kujya kubwira Farawo wari umwami wa Egiputa, ko agomba kurekura ubwoko bwayo bugataha Kuva 5:1.

Haragira hati “ Hanyuma y’ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.” .

Dukomeje muri icyo igitabo tubona Farawo yanga kurekura ubwoko bw’Imana ngo butahe kuko bwari bumaze igihe bumukorera, akaba yarangaga kubatakaza. Byatumye Imana iteza ibyago icumi Farawo n’igihugu cye kugira ngo babareke, ku cyago cya cumi cyari icyo kwica abana b’impfura z’abantu n’amatungo muri Egiputa ni bwo uyu mwami yavuye ku izima.

Nubwo icyo cyago cyari kigenewe abanyegiputa kugira ngo ubwoko bw’Imana (abisiraheri), Imana yategetse Mose kubwira ubu bwoko kwica umwana w’intama udafite inenge maze bagasiga amaroso ku nkomanyizo (inkingi z’imiryango) z’amazu ya bo, ubwo nibwo buryo bwonyine bwari busigaye bwo gukira icyo cyago, ni ho ijambo” kunyuraho” cyangwa “Pasika” rigaragara na none.

Kuva 12:13-14: “Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose.”

Byashunyaga igitambo gikomeye cyari kuzatambwa kubw’abantu bose ngo bakire urupfu rw’iteka. Nkuko tubibona na muri Bibiliya, igihe cyose hagombaga igitambo kugira ngo abantu babarirwe ibyaha. Abaheburayo 9:22“Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha”.

Mugihe twtegura kwizihizaPasika, ijambo ry’Imana ritubwira ko Yesu Kristo ari we Pasika y’ukuri . 1Abakorinto 5:7b“Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w’intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika “.
Kandi koko Yesu niwe wari umwana w’intama udafite inenge kuko atigeze akora icyaha na kimwe.

Pasika itwibutsa ibintu bitatu by’igenzi

Pasika yibutsa abakristu urukundo rw’Imana, Imbabazi z’ibyaha n’ubuzima bushya. Impamvu twihiza Pasika kucyumweru ni uko ariho ibyo bintu bitatu byagiriyeho umwuzuro. Byatangiye kwa gatanu mutagatifu Yesu abambwa ku musaraba akanahambwa, bikomeza ku wa gatandatu ari mumva, byuzura ku cyumweru amaze kuzuka.

Urukundo: “Ko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”.Abaroma 5:8.Imbabazi z’ibyaha byacu: “Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro. 2Abakorinto 5:19.

Ubuzima bushya: Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk’uko na we yapfuye, kugira ngo nk’uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw’ikuzo ry’Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya. Abaroma 6:4.

Muri make twavuga ko hanze ya Yesu Kristo, Pasika ntabusobanuro yaba ifite, kandi ni nawe mpamvu yuzuye yo kuyizihiza. Na none nkuko twabonye uburyo Imana yakijije abantu icyago cya cumi cyo kwica abana b’impfura, hari ikimenyetso Imana yabasabye gushira kumazu ya bo.

Twahita twibaza tuti “Ese Imana ntabwo yari izi gutandukanya amazu y’ubwoko bwayo n’a y’abenyegiputa?” Igisubizo ni oya, yari izi kuyatandukanya ariko yashakaga uruhare rw’umuntu mu gihatamo imbabazi zayo.

Natwe abikigihe turasabwa guhitamo no kwizera imbabazi z’Imana twakira kandi twiyegurira Yesu Kristo kugira ngo tuzakire gukira urupfu rw’iteka nk’uko biboneka mu gitabo cy’Abaroma 8:1 hagura hati “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho”.

Yanditswe na Fidele GATABAZI/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO