Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya icyo Imana ishaka ko wakora mu gihe uzaba wihaye intego yo gukorera byose mu bushake bwayo-Rev.Eustache Nibintije

Ubwanditsi , 6 days ago

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo "Nibintije Evangelical Ministries" usigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki, uyu munsi yaduteguriye inyigisho ifite umutwe ugira uti:" Menya icyo Imana ishaka ko wakora mu gihe uzaba wihaye intego yo gukorera byose mu bushake bwayo .

Mu gitabo cya Yosuwa igice cya mbere Ku murongo wa karindwi (Yosuwa 1:7) Imana yahaye Yosuwa itegeko mu buryo bworohereje imubwira iti: “ Icyakora ukomere ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagitegetse. Ntuyateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.”

Igihe Imana yaturemaga, yaduhaye ubwenge ndetse n’ ubumenyi. Kubera ibyo dushobora kumenya ndetse no gusobanukirwa. Yaduhaye kandi amarangamutima ( the ability to feel or sense)ndetse iduha no kugira amahitamo yo kuba twakora ikintu dushaka( the ability to make choices).

Hamwe nibyo, iyo Imana itubwiye ibyo ishaka ko twayikorera nibyo nakwita kuduha itegeko. Iryo tegeko rigasimbura kwa gukora ibyo dushaka yaturemanye atari uko amarangamutima yacu adusaba ariko kuko yaduhaye uburenganzira bwo guhitamo icyo dushaka, duhitamo gukora ibyo yatubwiye cyangwa ntitubikore.

Akenshi amarangamutima yacu agira ingufu kuri twe, kubera ibyo tugafata umwanzuro kubera ingufu z’ amarangamutima yacu, ubwoba, ibitunezeza cyangwa ibyo dukunda. Ariko nabwo akenshi hari igihe dufata umwanzuro wo gukora ibintu byiza, tugatinya gukora ibitari mu ubushake bw’ Imana bitewe no kuyubaha.

Iyo usomye igice cyo cy’ igitabo cya Yosuwa igice cya mbere umurongo wa 6 usanga iryo tegeko Yosuwa yahawe ryo gukomera agashikama riboneka inshuro 4 bivuga ko nta kintu twahombaga gukora ku bw’ ubushake bwe cyangwa amarangamutima ye.
Abenshi muri twe turategereza kugeza Igihe twumva dushaka gukora ikintu kandi tukanagikora mu nzira z’uko tubyumva . Igihe Imana yabwiraga Yusuwa, yaramubwiye ngo ndazi uko wiyumva kandi ndazi ko witeguye gukurikira Mose ariko muri wowe wiyumvamo intege nke, ndetse no kuba by’ amashuri, ufite gushidikanya, ubwoba ndetse n’ umutekano ariko Komera ushikame.

Iryo ni itegeko rimubwira “ ukomere ushikame”. Imana ikaba yarashatse kumubwira ko imbaraga ze zigomba kuba zishingiye ku amasezerano yayo, Imigenderanire yiwe nayo.

Ni ryari itegeko rijyanye nubushake bw’ Imana atari ubushake bwa Yosuwa?

Bishaka kuvuga ko agomba kubanza kumvira Imana , amarangamutima ye akaza nyuma. Muri Matayo 5:44 Yesu yaravuze ati: “Ariko jyeweho ndababwira nti mukunde abanzi banyu, mubasabire ababarenganya” iryo naryo ni itegeko “GuKunda”.

Gukunda Igihe cyose riba ari itegeko. Ni ikintu ukorana n’ amarangamutima. Ni ikintu umuntu agomba gukora atari uko bimujemo ahubwo agomba kubikora kuko aribyo Imana imushakaho. Dusabwa n’ Imana gukunda uwo twashakanye, abana bacu Imana yaduhaye ndetse n’ abandi bantu. Ariko rimwe na rimwe usanga tubanza gutegereza ko bituzamo cyangwa tugategereza ko urwo rukundo rubanza kutwuzura mbere yuko tubakunda.

Kubakunda ni ikintu tugomba gukora. Hari amategeko 4 Imana idutegeka muri icyo gice 5:44 mu ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Ukunde abanzi bawe, ubabere umugisha, ubakorere ibintu byiza kandi ubasabire ( ubasengere).

Ibyo byose dushobora kubikora. Dushobora gukunda, dushobora kubera abandi umugisha, dushobora gukorera abandi ibintu byiza ndetse no kubasengera. Dushobora gukora ibyo bintu mu migenderanire n’ abandi bantu tudakoresheje amarangamutima; kubera ibyo rero urumva ko gukunda ari ikintu gikwirire gukorwa.

Mu ubutumwa bwiza bwa Matayo igice cya 22:39 Yesu yongeye aravuga ati” N’irya kabiri naryo ngiri”. Ukunde mugenzi nk’ uko wikunda”

Iri naryo ni itegeko. Yego usanga twikunda ubwacu, tukitekerezaho ubwacu gusa, tukiyitaho gusa. Ariko Imana yo iratubwira ko ibyo twikorera twe ubwacu twagobye kubikorera n’ abaturanyi bacu cyangwa bagenzi bacu. Ariko ikibazo dukunze kugira ni ukuntu abantu twumva tudakwiye gukunda. Muri Mariko 3:3-5 hatubwira ko hari umunsi umwe Yesu yinjiye mu urusengero abwira umuntu wari ufite ukuboko kunyunyutse aramubwira ati: Haguruka uhagarare mu bantu.

Irindi jambo Yesu yabwiye uwo muntu ukumbura ukuboko kwe kubera imyaka n’ imyaka uwo mugambo yaramaranye icyo kibazo yagombaga gushidikanya akavuga ati; “ ntabwo nakwirushya ndambura ukuboko kwanjye ntacyo bishobora gutanga, kuki unsaba gukora ibintu ntashobora gukora. Ariko Yesu aramubwira ati “ rambura ukuboko kwawe”.

Ariko ni byiza kugira ubushake mu gukora ibyo Imana idutegetse kuko ari Imana yacu, umuremyi wacu maze ugafata umwanzuro wo kubishyira mu ibikorwa bitarebye uko tubyiyumvamo, iyo dutangiye kubishyira mu ibikorwa duhabwa ubushobozi ndetse n’amarangamutima meza ajyanye n’ ubushake bw’ Imana.

Igihe uwo mugabo yarambuye ukuboko kwe cyari igikorwa atigeze akora , gusa ubwo yaramburaga ukaboko ke kahise gakira maze atangira guhimbaza Imana no kuyishima . Amarangamutima ye yagenzurwaga n’ igikorwa cyo gushyira mu ibikorwa ibyo yari ategetswe.

Muri aka kanya reka twibaze ikibazo: wizera ko Imana ishobora ku kubwira ibintu utashobora gukora? Abantu benshi mu ibanga ryabo bizera ko Bibliya yuzuyemo amategeko akomeye kuyashyira mu ibikorwa. Ariko Imana ntabwo ariko imeze. Muri Yohani 15, igihe Yesu yabwiraga umugabo ngo nabyuke maze yikorere ingobyi ye, waraze imyaka 38 aryamwe ku kidenedezi kandi abandi barwayi barazaga bagakira bakagenda bigatuma yiheba ndetse no gucika intege.

Iyo itegeko rije cyangwa ikintu cy’ ukuri dusabwa kubikora.

Iyo uwo mugabo avuga ati “ ntabwo ndi mbyiyumvamo uyu minsi. Uyu munsi ntabwo ari umunsi wabyo kuri njye muri iki cyumweru, ntabwo yari kuba yumviye amategeko ariko yahisemo kumvira bitangiriye mubitekerezo bye ndetse no mu mutima we no mu kubikora.

Yari afite ubushobozi bwo kubikora kuko Imana iteganya imbaraga n’ ubushobozi kubo iha itegeko gukora ikintu runaka; Ikibazo tugira ni uko twicara tugatangira gutanga impamvu runaka.

Hari n’abashinzwe iby’ubujyanama (Counseling ) batubwira ko biterwa n’ ababyeyi bacu batatubwiza ukuri gushingiye ku Ijambo ry’ Imana ryo kumvira ibyo Imana idusaba gukora ahubwo bishingiye ku burenganzira bwa buri muntu bwo kwikorera ibyo ashaka maze mu buzima twahura n’ ingaruka yuko kutumvira cyangwa kutubaha tugatangira kuvuma ababyeyi bacu cyangwa uwo twashakanye bitewe ni uko turiho cyangwa kuba tutarumviye ibyo badutegeka cyangwa badusabaga gukora ariko ikintu kimwe kigize ukubaha ni ukubishyira mu ibikorwa. Yesu yabwiye uwo mugabo ikintu atashobora gukora.

Abantu dukunze kudakoresha umwanya mwiza tubonye wo gukora ikintu cy’ ingirakamaro tubonye ariko igihe cyose ugasanga turavuga ko tudashobora kubikora. Igihe cyose wishizemo ko Ushobora gukora ikintu runaka uragishobora kandi mu gihe nabwo wumva ko utagishobora bikubera gutyo.

Igihe cyose wumva ko nta ntege ufite nabwo izo ntege urazibura. Turavuga ngo nabigerageje ubushize biranga cyangwa ntabwo nzi uko nabikora, iki kigeragezo sinshobora kugishobora, sinshobora ku cyihanganira. Ariko Imana yo ikakubwira ngo kora icyo kintu udashobora gukora, gikore kuko mbikubwiye kubikora. Kuba mbikubwiye kubikora bisobanura ko wabishobora ariko nabwo niba ubishaka. Igihe uzaba utangiye kumvira uzabohoka kandi uzahita ubona imbaraga zo kurangiza ibyo ishaka.

Abandi yuravuga sinabishobora kuko nabigerageje ubushize ndetse nagerageje kujya kwa Pastor wanjye ndabimubwira ntiyashoboye kumfasha , nagiye ku mujyanama w’ abashakanye ntabwo yashoboye kugira icyo amarira. Kumenya icyo nakora nagiye kuri Psychologist ndetse no kwa Psychiatrist ntibashoboye kumfasha. Yewe nagerageje no ku baturanyi banjye ndetse n’ umuryango wanjye bo ibyo bambwiye ni agahoma munwa. Nirukankiye kuri bamwe mu bakuru b’ itorero birabashobera. Nyuma nza kuvuga ko ngomba gufata umwanzuro ku bandi bantu bishoboka byagendekeye neza Imana ikabafasha bakava mu bigeragezo ariko kuri njye Imana ntiyabinkorera.

Ariko umva Yesu aravuga ati; “ Rambura akaboko kawe aringora kuwu ndi muntu ati” Haguruka” kora icyo utashobora gukora kuko mbikubwiye” mu gihe uvuze mu mutima wawe uti “ ku bw’ ubuntu bw’ Imana ngiye kubikora “ uzabasha kubikora” .
Hari ijambo ryanshimishije ubwo Yesu yari amaze kubwira uwo mugabo guhaguruka, amaze kubikora yarongeye aramubwira ngo fata uburiri bwawe utahe.

Ubwo buriri yagendeyemo imyaka 38 ako kanya nawe arabuheka. Yagendesheje amaguru ye. Abenshi muri twe mu mibereho yacu tubaho turi mu buriri ndetse tutari mu buriri bitewe n’ amagambo tuvuga, dutsindwa n’ ibikorwa byacu, imico yacu ibyo twimebyereza, ndetse n’imyitwarire yacu.

Ariko mu gihe cyose Imana iba iri gukorana natwe, usanga bigenda neza undi mwanya tukabizambya, tukavuga ni byo Mwami reka tubikore hashira icyumweru tukongera tukisubirira muri bwa buriri kandi ku ibintu bimwe. Mu kanaya gato dusoma ijambo ry’ Imana, twakumva n’ ubuhamya bw’ umuntu runaka cyangwa tuvuye gusenga twafashijwe tukongera tukagerageza kumvira ibyo Imana itubwira bwa buriri tukabuhagurukamo.

Yesu yabwiye uwo mugabo Haguruka ugendesheje amaguru yawe kandi ntuzongere gukenera uburiri ukundi. Itegeko rya Yesu ni ukubyuka, ugafata uburiri bwawe kandi ukijyana ( ukagendesha amaguru yawe) ni kimwe natwe kubaha ni ugushyira mu ibikorwa ntabwo ari mu magambo, gusenga, kubitekekerezaho ahuhubwo ni ugushyira mu bikorwa.

Twibuke ko iyo wubashye Icyo Imana ikubwiye mu nzira y’ inyigisho wigishijwe cyangwa mu ijambo ry’ Imana wasomye uzagira imbaraga. Imana izaguha imbaraga kandi uzarangiza neza ibyo yagusabye gukora byose. Imana ishaka ko mu gihe uyubashye uhinduka umuntu ubishyira mu ibikorwa. Imana idufashe.

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO