Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mahirwe Adeline umuririmbyi muri Korali Shalom yasohoye indirimbo nyuma y’icyumweru arongowe(Amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwe)

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuririmbyi Mahirwe Adeline uri mu bakomeye muri Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yatangiye kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo ibumbatiye amashimwe ye nyuma y’iminsi 10 arushinze.

Mahirwe yarongowe n’umunyamakuru Sengurebe Joel wakoreye IGIHE ubu akaba akora ku rubuga Iyobokamana.com abereye umuyobozi. Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa 22 Ukuboza 2018. Basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, ibirori bikomereza mu busitani bwa ADEPR ku Kimihurura.


Mahirwe Adeline n’umutware we Joel Sengurebe bari bizihiwe ku munsi w’ubukwe bwabo

Mahirwe Adeline afite ijwi rinyura amatwi rizwi cyane mu ndirimbo atera muri Korali Shalom zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi. Umwaka wa 2019 yawutangiye mu yindi sura kuko na we yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Impano ya mbere yageneye abakunzi b’ibihangano by’umusaraba ikubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘‘Ikorera igihe’’ yashyize ahabona ku wa Gatatu, tariki ya 2 Mutarama 2019. Yavuze ko kuba atangiye umuziki nk’umuhanzi wenyine bitavuze ko azava muri Korali Shalom.

Yagize ati “Nayihisemo kuko hari ibyo Imana yambwiraga ariko nkabona kuri njye bidashoboka ariko igihe kigeze mbona birasohoye. Byatumye mbitindaho cyane ndetse mbona iko ikora mu gihe cyayo cyagenwe. Imana yadukoreye byinshi ariko ikintu cy’ibanze Imana yakoze ku buzima bwanjye cy’umwihariko ni uko yadukoreye ubukwe bwiza. Hari ibintu byinshi Imana yadukoreye ku buryo utabirondora.’’

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo bugaruka kw’ishimwe ry’Imana isezeranya kandi igakora uko ishatse mu gihe gikwiye. Iyi ndirimbo yayikoranye n’umuhanzi Ndinzwenimana Isaie uvukana n’umugabo we. Yagize ati “Nahisemo gukorana na we kuko afite ijwi ririmo amavuta y’Imana atuma riryohera amatwi. Ikindi ni uko ari inshuti yanjye ya hafi.’’


Mahirwe Adeline nyuma yiminsi 12 ashyingiwe yashyize hanze indirimbo y’amashimwe yise ngo "Ikorera igihe"

Mahirwe yakomoje ku ntego afite mu muziki ashimangira ko agamije kuzana intama nyinshi kuri Krisitu. Yagize ati “Gahunda yanjye ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza. Umuziki wanjye mu minsi iri imbere nzibanda cyane ku njyana ya Lumba ariko nkazirikana n’ushingiye kuri gakondo y’u Rwanda."

Uyu muhanzikazi kuri ubu aririmba muri Korali Shalom yagezemo mu 2017,iyi korali akaba ayishimira cyane kuko yayibonyemo inshuti n’abavandimwe beza. Yagize ati “Korali Shalom nyifata nk’umuryango wanjye kuko imba ku mutima kuburyo burenze izindi korali zose nabayemo kandi no kuba naririmba indirimbo ku giti cyanjye ntaho bihuriye no kuba nava muri Korali kuko niyo mpa umwanya wa mbere mu muhamagaro wanjye wo kuririmbira Imana”.

Mahirwe yatangiye kuririmba akiri umwana muto ,abarizwa mu ishuri ryo ku Cyumweru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo I Goma aho yarerewe. Impano ye yatangiye kuyigaragaza afite imyaka ine mu 1996. Kuva mu 2007, Mahirwe yanyuze muri Korali zitandukanye zirimo Elayono, Tumaini, Integuza, Siyoni, zo muri ADEPR Rubavu.

UMVA KANDI UFASHWE N’IYI NDIRIMBO "IKORERA IGIHE " BY MAHIRWE ADELINE FT ISAIE NDINZWE :

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UBUKWE BWA JOEL NA ADELINE :

Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umujyi wa Kigali niwe washyingiye Joel na Adeline








Joel na Adeline basezeranye buri wese arahirira indahiro ,bambikana impeta banahabwa Certificat mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge
















Ababyeyi n’abavandimwe ku mpande zombi bari bagaragiye abana babo,babaha impano bizihiza umunsi wabo


Mahirwe Adeline ku munsi w’ubukwe yatunguye abantu aririmbira umukunzi we indirimbo "Mana yo mw’ijuru" ya Korali Shalom

Umuhanzi Albert Niyonsaba umaze kuba ikimenyabose mu kuyobora ubukwe(MC)niwe wayoboye ibi biroli bya Joel na Adeline




Abahanzi nka Patient Bizimana,Ezra Joas ,Diana Kamugisha,Alexis Dusabe n’abandi baririmbye mu biroli bya Joel na Adeline


Abanyamuryango ba More Worship Ministries Joel abarizwamo yabahaye impano


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge Adeline aririmbamo yahaye impano abageni,irabaririmbira binyura imbaga y’abari bitabiriye ibi birori








Abageni n’ababagaragiye bari bishimiye uyu munsi wabo w’amateka

Itsinda rya All Gosepel to day ryahaye abageni impano


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 3 January 2019 , saa 08:31'

    Icyo yanditse :

    muraberanye muremewe yesu abahe urugo rwumugisha

  • BIKEM , 11 January 2019 , saa 11:52'

    Icyo yanditse :

    MBEGA IBYIZA MBEGA IBYIZA MBEGA IBYIZA,IBI BINTU WEEE IBI BINTU NIBYIZA

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO