Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Liza Kamikazi yinjiye mu ruhando rw’abakora umuziki wo kuramya Imana

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Umuhire Solange Liza uzwi ku izina rya Liza Kamikazi wamenyekanye cyane nk’umuhanzikazi w’indirimbo zisanzwe zizwi nka ‘secular music’, yamaze guhindura aho ubu ari kubarizwa mu ruhando rw’abakora indirimbo zo kuramuya no guhimbaza Imana.

Liza Kamikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo n’izivuga ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira”, “Kirenga”, “Iyizire” n’izindi nyinshi yavuze ko igitekerezo cyo gukora indirimbo zihimbaza Imana cyamujemo mu 2016.

Yagize ati “Ni urugendo rurerure kuko atari ibintu nafasheho icyemezo umunsi umwe. Ni ibintu natekerejeho igihe kirekire bitewe n’uko nari maze iminsi niyumva mu mubano wanjye n’Imana ,nkagenda numva hari ibintu bigenda bihinduka muri njye, njyera aho numva ngomba gufata icyemezo ndavuga nti Mana yanjye na muzika yanjye ndayikweguriye.”

Kuri ubu Liza amaze gukora indirimbo eshatu harimo n’iyo aherutse gushyira hanze mu mpera z’umwaka ushize yise “Indirimbo Nshya” mu gihe ari no gutunganya izindi zitandukanye zizagaragara kuri alubumu ye nshya.

Ati “ Maze igihe mfashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana,hari indirimbo mperuka gushyira hanze umwaka ushize, bivuze ko atari bishya kuba naririmba kuri Korali cyangwa mu rusengero.”

Liza ahamya ko no kuva na mbere yamwe akunda kwegerana n’Imana, asenga ariko aza gufata umwanzuro wo gushyira gahunda ze n’ubuzima bwe mu maboko y’Imana mu rwego rwo kuigira ngo ibyo azajya akora byose ajye abiyoborwamo nayo.

Uretse akazi ko gukora muzika, Liza yanamenyekanye nk’umukinnyi w’amakinamico n’amafilime atandukanye aho bensho bamuzi muri Filimi yiswe‘We are all Rwandans’.

Liza wasengeraga muri Kiliziya Gatolika akaba ari naho yasezeraniye gikirisitu n’umugabo we David Wald muri 2011, ubu abarizwa mu itorero New Life Bible church aho yaribatirijwemo muri 2016.

Liza Kamikazi yinjiye bidasubirwaho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO