Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Lester Hunter Icyamamare muri Gospel ya South Africa yageze I Kigali atangaza ko ariho yigiye kuramya Imana by’ukuri

Ubwanditsi , 2 months ago

Lester Hunter umucuranzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza ubu yamaze kugera i Kigali aho aje kwitabira igiterane gikomeye gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Reka umucyo wawe urabagirane’ iboneka muri Matayo 5:16. Ni igiterane gikomeye kizabera ku cyicaro cy’itorero rya Cornestone Temple i Kagugu –Batsinda kuva kuri uyu gatatu taliki ya 3 kugeza ku cyumweru cyo kuwa 7 Nyakanga 2019.

Lester Hunter uyu mucuranzi akaba n’umuririmbyi w’icyamamare mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere taliki ya 1/07/2019 yatangaje ko mu Rwanda ariho yigiye kuramya by’ukuri dore ko ubu ari inshuro ya 4 ahageze .

Reba ikiganiro Lester Hunter yagiranye n’itangazamakuru:

Nkuko yabitangaje mu Magambo ye ati :"Ubwo nazaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere nasanze ari ahantu heza ndetse nkorwaho cyane n’uburyo baramya Imana ndetse byatumye nsubira iwacu mbikora nkuko nabibonye mu Rwanda maze umuhamagaro uhita ukomera gutyo".


Umucuranzi akaba n’umuhanzi w’icyamamare Lester Hunter yahamagariye abanyarwanda kwitabira iki giterane kuko abapfundikiriye agaseke keza

Hunter yatangaje ko mu Rwanda azi umuririmbyi umwe ariwe Gaby Kamanzi aho yagize ati : "Mu Rwanda Nzi Gaby Kamanzi kandi nawe aranzi niwe twahuye ndetse nkunda uburyo aramya Imana."

Iki giterane Lester Hunter yitabiriye mu Rwanda kiratangira kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 kugeza ku cyumweru cyo kuwa 7 Nyakanga 2019.Kizaba kirimo abandi bakozi b’Imana bazigisha ijambo ry’Imana baturutse muri Afurika y’Epfo nabo bamaze kugera mu Rwanda barimo Ev. Colin Manus, Ev. Kurt Oliver ndetse n’umuvugabutumwa ukomeye witwa Wyatt Fabe.

Aba bakaziyongeraho abo abanyarwanda nka Pastor Karangwa Aimable ufatanya n’umufasha we Pastor Umutesi Clarisse banafatanya kuyobora Itorero Cornerstone Temple hakazaba Pastor Faustin na Pastor Jane Muhire.

Usibye uyu muhanzi w’icyamamare Lester Hunter kuva muri Afurika yepfo iki giterane kizanasusurutswa n’andi matsinda nka Praise Worship Team ndetse na New Song yo mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodice n’abandi batandukanye.





Abashyitsi bose baturutse hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu Rwanda mu giterane cya Cornestone Temple kiri butangire kuri uyu wa gatatu

Pastor Karangwa Aimable umushumba mukuru w’itorero rya Cornestone Temple ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru


Abashyitsi babwiye abanyamakuru ko Imana izakora ibikomeye muri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO